Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Imperuka:Ibyahishuwe:Ibyo Guhaha Habanjwe Kwerekanwa Ikimenyetso Mu Kiganza Byatangiye


Yanditswe na     Ubwanditsi
30 April 2018 saa 06:03'

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru , The New York Times, Mu gihugu cy’Ubuhinde, ubu harategurwa uburyo bw’imenyekanisha cyangwa irangamuntu, bushingiye ku gusuzuma ibimenyetso by’igikumwe (empreintes digitales), ibimenyetso ndanga maso ; mu bintu byose bijyanye no kwishyura amafaranga, harimo no guhaha ibyo kurya., gukorana na za banke, gufata ifatabuguzi rya telephone, kugezwaho ibikorwa (services) bitandukanye bya Leta, nk’ubwishingizi bwo kwa muganga, n’ibindi byangombwa umuntu akenera mu mirimo itandukanye ya Leta.

The New York Times ikomeza ivuga ko ubwo buryo, mu Buhinde bwahawe inyito ya Aadhaar, bugomba kwitabirwa n’abaturage miliyari1,3 , batuye icyo gihugu.

“Abenshi ubu biyandikisha ku gitugu, bitewe nuko badafite ubundi buryo bwo kugera nko ku bucuruzi buciriritse, n’izindi servise zigendana n’iby’amafaranga.”

Leta y’Ubuhinde rero ngo icyo gikorwa yatangiye kugitegura buhoro buhoro mu myaka ishize, ishyiraho indangamuntu ziriho biriya bimenyetso twavuze haruguru, ubu ikaba yiteguye gushyiraho ubwo buryo nk’itegeko ndakuka rigomba kugenderwaho mu bice byose by’ubuzima.

Adita Jha, impuguke ngishwa nama mu byerekeranye n’ibidukikije, yatangarije ikinyamakuru, The New York Times ko yategetswe kujya muri icyo gikorwa atabishak.

“Umuntu abona ko nta Aadhaar, ubuzima buzaba bwahagaze” bivuga ko ntawe uzashobora kubaho adakoranye n’ubu buryo .Mu migi imwe n’imwe, byageze aho nta mubyeyi wabyariye kwa muganga, wemerewe gutahana umwana atamwandikishije muri buriya buryo, bivuga ,adatanze biriya bimenyetso.

Ayo makuru rero ngo akimara kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ama Banki atandukanye na bamwe mu banyabwenge, barimo umwarimu wa kaminuza ya Harvard,Jacqueline Bhabha, batangaje ko ubwo buryo bufite inyungu nyinshi, bukaba bukwiye kwitabwaho, ibyo kandi bigaragara no muri leta zitandukanye kuri iyi si zishyigikiye uburyo nkubwo bwo kugenzura abantu, no gukora ifaranga ridafatika nk’aya dusanzwe tubona.

“Itera bose aboroheje n’abakomeye, n’abatunzi n’abakene….gushyirwaho ikimenyetso ku kiganza cy’iburyo cyangwa mu ruhanga kugira ngo hatagira umuntu wemererwa kugura cyangwa gutunda keretse afite icyo kimenyetso, cyangwa izina rya ya nyamaswa, , cyangwa umubare w’izina ryayo…kandi umubare we ni maganatandatu na mirongwitandatu na gatandatu”Ibyah 13:16-18.

Kubizera Imana bakwiye kumenya ko ibyahanuwe birimo gusohora , buri wese amenye ko akwiriye gukora ibyo Imana ishaka, kuko igihe cyiri hafi cyo kujyana itorero.

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.