Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Impamvu zishimangira ko igiterane Korali Shalom y’i Nyarugenge igiye kwitabira i Musanze kizanyura abazakitabira

Ubwanditsi , 7 February

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge ikomeje imyiteguro ikomeye y’igiterane cy’ivugabutumwa kizabera muri Paruwasi ya Nyarubande mu karere ka Musanze ,ugukundwa kw’iyi Korali ndetse n’andi makorali bizahurira muri iki giterane ni zimwe mumpamvu zikomeje kuvugwa zizatuma iki giterane kizaba kiri kurwego rwo hejuru .

Iki giterane giteguwe na Korali Rabagirana yo muri iyi Paruwasi kizaba kuva kuwagatandatu taliki ya 09 kugera ku cyumweru taliki ya 10 Gashyantare 2019 ,kikazabera kurusengero rwa ADEPR Nyarubande ruherereye mu mujyi wa Musanze .

Korali Rabagirana ya ADEPR Nyarubande ari nayo iteguye iki giterane mu Kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’ubuyobozi bwayo bavuzeko bateguye iki giterane mu ntego yo gukora ivugabutumwa rigamije guhindura abantu kuri Kristo Yesu ndetse no kongera gusanwa bundi bushya nkuko biri mu gitabo cya Nehemiya 2:18(Ntimureba ko tumeze nabi,ni muze twubake ).

Bwana Ngendakumana Jean Baptiste umuyobozi wa Korali Rabagirana yagize ati :" Iki giterane twagiteguye tugamije gukora ivugabutumwa rihindurira abantu kuri Yesu nkuko ariwo murage Yesu yasigiye itorero ko tugomba kubwiriza ubutumwa bwiza bukagera ku mpera y’isi .


Korali Rabagirana ya ADEPR Nyarubande niyo iteguye iki giterane

Uyu muyobozi wa Korali Rabagirana yakomeje avugako muri iki giterane batumiyemo amakorali akunzwe arimo Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge izaturuka mu mujyi wa Kigali ,hamwe na Korali Siloam ya ADEPR Cyamika n’abavugabutumwa batandukanye barimo Pastor Musabyimana Innocent hamwe na Ev.Tuyisenge Jean Baptiste .

Iki giterane kizamara iminsi ibiri aho kuwagatandatu kizatangira kuva kw’isaha ya saa sita z’amanywa kugera saa moya z’umugoroba (12h00-19h00) naho ku cyumweru kizatangira saa tatu za mugitondo kugera saa moya z’umugoroba (9h00-19h00) ,iminsi yose kikazabera kurusengero rwa ADEPR Nyarubande .

Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge yemeje aya makuru ko izaboneka muri iki giterane .

Bwana Ngamijimana Charles umwe mubayobozi b’iyi Korali yavuzeko batumiwe muri iki giterane kandi ko imyiteguro imeze neza mu buryo bwose .

Ati:"Ubu turi mu myiteguro yaba mu miririmbire ,mu micurangire ndetse no mu gusenga Imana kandi turahamya tudashidikanya ko Imana izakorana natwe iby’ubutwari nkuko isanzwe itwiyereka mu njyendo z’ivugabutumwa dukora .


Korali Shalom y’i Nyarugenge yemeje aya makuru ko iri kwitegura kwerekeza mw’ivugabutumwa i Musanze ku wagatandatu w’iki cyumweru

Uyu muyobozi yakomeje abwira abakunzi ba Korali Shalom ko ibahishiye byinshi muri uyu mwaka birimo ibihangano bishya ndetse no kwitabira ibiterane n’ibitaramo by’ivugabutumwa .

Ati:"Ku bakunzi bacu icyo nababwira nuko mu minsi mike hari 2 indirimbo ziri gutunganywa muri Studio zizaba zishyirwa hanze kandi ndabizeza ko zizabanyura kuko yaba amagambo azigize ,uburyo zicuranze n’uburyo ziririmbye byose birashimangira ko zizaba ziri kurwego rwo hejuru .


Menya byinshi kuri iki giterane


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO