Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Impamba Prophet Eric Sultan akuye muri Amerika aho yari amaze iminsi akorera ibiterane by’ubuhanuzi

Ubwanditsi , 1 month ago

Umushumba w’Itorero Zeal of the Gospel Church [River of Joy] rikorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Prophet Sultan Eric, yakubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’ibyumweru bitatu yari amazeyo abwiriza mu biterane by’ubuhanuzi yakoreraye mu bice bitandukanye by’iki gihugu.

Prophet Sultan Eric wageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2019, yatangaje ko abantu benshi yahanuriye yasize baramazze kubona ubuhanuzi bwabo.

Yavuze ko muri iri vugabutumwa avuyemo muri Amerika yigishije abanyamerika n’abandi bahatuye abasobanurira byinshi ku ’Ubuntu bw’Imana’.

Avuga ko yakuyeyo isomo rikomeye ry’uko ngo “nasobanukiwe neza ko iyo uri hanze y’igihugu cyawe, Imana igukoresha cyane.”

Prophet Sultan yakomeje avuga ko mu rugendo rw’ubuhanuzi (Prophetic Tour) avuyemo muri Amerika rwabereye benshi umugisha ndetse ngo na we yungutse byinshi.

Yagize ati "Bisa n’imiryango myinshi Imana yafunguye. Njye nashakaga kujyayo gusa ntagiye kubwiriza. Nahise mbona Invitation nyinshi cyane nkiri no mu ndege, bashaka ko njya mu nsengero zabo. Abantu benshi baratuzi cyane kandi itorero ryacu rirubashywe kandi rirakunzwe. Hariyo abantu benshi banyuze muri Zeal barenga 300 bayinyuzemo kandi bayivuganira, bayivuga neza. Harimo abazaga aho najyaga, hari umurimo munini twakoze muri Amerika kandi benshi bari muri Canada n’ahandi."

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe, Prophet Sultan yakiriwe n’imbaga y’abantu barimo abo mu muryango we ndetse n’abayoboke b’itorero rye.

Prophet Sultan yanavuze ko mu bintu bya mbere yari akumbuye cyane, harimo abayoboke b’itorerorye.

Akigera i Kigali yakiriwe n’abantu benshi barimo abo mu muryango we

Prophet Sultan yahagurutse mu Rwanda tariki ya 5 Gicurasi 2019, yerekeza muri Amerika ku butumire bwa yagitumiwemo na Pasiteri Blaise wo mu Itorero rya New Covenant International.

Prophet Sultan yatangiye kwamamara mu iyobokamana ry’u Rwanda kuva mu Ugushyingo kwa 2016 ubwo yatangizaga igikorwa cyahawe inyito yo “kumenya icyo Imana ivuga ku buzima bwawe no gukira indwara” akishyuza ubuhanuzi.

Icyo gihe yatangaje ko abashyitsi bazajya batanga 20 000 Frw ngo abahanurire; abasangwa bashyirirwaho igiciro cya 10 000 Frw.

Mu ntangiriro za 2018, yahaye abakirisitu be ‘papier mouchoir’ zo kwifashisha mu gukemura ibibazo byabo n’inshuti.

Si ubuhanuzi gusa kuko n’inyigisho ze zagarutsweho cyane. Prophet Sultan yigisha abayoboke be ko Yesu yatanze imbabazi z’iteka ryose ku byaha bakoze, ibyo bakora ubu n’ibyo bazakora mu bihe bizaza.

Sultan uvuga ko Imana yamushyiriyeho guhanurira amahanga, bamwe mu bakirisitu yabatuyeho gukira indwara zirimo ibibyimba byo mu nda na kanseri ndetse hari n’abatanze ubuhamya ko bakize, banitwaza inyandiko zo kwa muganga zibishimangira.

Yahawe indabo nk’ikimenyetso cy’urukundo

Yahobeye umukobwa we bashirana urukumbuzi

Bakoze ubusabane bwo kumwakira


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO