Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Imikoreshereze iboneye y’Ikinyarwanda ikwiye guhera mu banyamakuru

Ubwanditsi , 30 January

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco irahamagarira abanyamakuru kwihugura mu mikoreshereze iboneye y’ururimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo abakurikira ibyo batangaza bagendere mu nzira yabo nk’uko ibyo bavuze babyizera nk’ukuri.

Kugeza ubu ikinyarwanda kivugwa n’abasaga miliyoni 42 bari mu nkike z’isi yose biganjemo abatuye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, uru rurimi rukanifashishwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga nk’Ijwi rya Amerika, radiyo Kwizera y’I Ngala muri Tanzaniya ndetse na BBC.

Abanyarwanda bakurikirana ibitangazamakuru byo mu Rwanda banenga na bamwe mu banyamakuru bakunze kuvangavanga indimi bigatuma abatazi indimi z’amahanga badasobanukirwa bumwe mu butumwa babagezaho.

Umutoni Keren ati “Usanga abanyamakuru bagira uruhare mu konona Ikinyarwanda binyuze mu biganiro bica ku maradiyo na televiziyo usanga bifite inyito y’indimi z’amahanga kandi bikorwa mu Kinyarwanda, ubunebwe butuma badatekereza cyangwa ngo bashake amagambo aboneye ku nshoza runaka bigatuma bavanga indimi.”

Caleb Mwungeri, ukurikirana ibiganiro by’imikino avuga ko abanyamakuru bavuga rikumvikana muri rubanda bityo ko mu gihe bakoresheje imvugo zikocamye rimwe na rimwe zifatwa nk’ukuri ku buryo n’abaturage bazitora bakajya bazikoresha.

Agira ati “Tujya twumva amagambo menshi akoreshwa n’abanyamakuru ba siporo, nk’umutoto, gushwanyaguza, gukwakwanya n’ayandi. Iyo amwe mu magambo atari indimi z’ahandi zatiwe, andi usanga hari uburyo yakoreshejwe bugoreka cyangwa buyobya imvugo bityo bikaba byatera ababakurikira urujijo.”

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC) yavuguruye amabwiriza y’imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda, yasohotse mu igazeti ya Leta muri 2014 ariko kugeza ubu hari abanyamakuru batarisanisha n’izi mpinduka kubera ubumenyi buke.

Nkuyemuruge Yves, umunyamakuru wa Radio Izuba ikorera mu ntara y’Uburasirazuba agira ati “Ubumenyi budahagije mu rurimi bitewe nuko nize bituma ntabasha gukoresha ikinyarwanda mbonera uko bikwiye”.

Avuga ko no mu biganiro baba bagirana n’abantu batandukanye kugira ngo baze kubitambutsa, baba bavangavanze indimi ku buryo ababyumvise batazi izo ndimi badapfa kumva ubutumwa bubikubiyemo.

Ngo banagira imbogamizi yo kuba isoko y’inkuru nyinshi zikunze kuba ziri mu ndimi z’amahanga ku buryo hari n’igihe kuzikura muri izo ndimi bishobora gutakaza umwimerere w’ubutumwa bwari bugamijwe.

Ibi abihurizaho na Nyirahabineza Diane, umunyamakuru wa Radiyo Salus ikorera mu karere ka Huye uvuga ko bitewe n’aho bakuriye, gukoresha ikinyarwanda mbonera bibagora.

Hakizimana Elias ukorera ikinyamakuru Inspirer.com, avuga ko abanyamakuru bakora mu ishami ry’amakuru yo mu Kinyarwanda bagerageza gukoresha neza uru rurimi.

NSANZABAGANWA Modeste ushinzwe ururimi mu nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco-RALC avuga ko urimi ari ingobyi y’umuco bityo abanyamakuru bakaba bakwiye kugira uruhare mu kurubungabunga binyuze mu kazi kabo ka buri munsi.

Ati " Uririmi ni indangamuntu, ururimi rwacu ruraduhuza”.

Abanyarwanda bagira amahirwe yo kuba bahuriye ku rurimi rumwe mu gihe hari ibihugu bikoreshwamo indimi nyinshi ku buryo agace runaka cyangwa ubwoko bushobora kugira ururimi rwihariye.

Yanditswe na Onesphore Dushimirimana/iyobokamana.com


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO