Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Imana ntitura mu nzu runaka aho wayisengera hose ibasha kukumva -Umuhanzikazi Laetitia

Editorial , 3 months ago

Umunyarwandakazi Dukundimana Laetitia ukorera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gihugu cy’u Bufaransa yasabye abatuye Isi kubahiriza amabwiriza by’umwihariko bakitoza gusengera mu ngo zabo aho kujya mu materaniro.

Ni mu gihe kuri uyu munsi wa none Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus kiri gukwirakwira mu buryo buteye inkeke ndetse kuri ubu no mu Rwanda kikaba cyamaze kuhagera aho abagera kuri batanu bamaze kucyandura ndetse umwe cyamaze kumuhitana.

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu nzego zitandukanye yafashe ingamba zo kwirinda iki cyorezo cya Covid19 , zirimo ko abantu babujijwe kujya mu materaniro, mu nsengero n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi.

Abinyujije ku rukuta rwa Facebook, Leatitia D Mulumba yavuze ko kuba kujya mu materaniro bibaye bihagaritswe bitavuze ko gusenga bibujijwe ahubwo ari umwanya mwiza wo kwegerana n’Imana no kuyisaba gukiza Isi iki cyorezo.

Yakomeje agira ati “Kuko hari abajya mu materaniro nubundi ntibasenge, niko hariho n’abasenga batagiye mu materaniro.”

Yakomeje avuga ko “ Imana ntitura mu nzu runaka ,aho wayisengera hose ibasha kukumva , muzahangayike hakuweho gusenga naho ibindi ntacyo bitwaye muhumure.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko Paulo na Sila basenze bari mu ri gereza Imana irabumvira ari nayo mpamvu kuri iyi nshuro abakristo bakwiye gusobanukirwa ko ubwabo ari insegero mu mitima yabo.

Laetitia D Mulumba ukorera umuziki mu Bufaransa yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Kwizera, Himbazwa n’iyitwa Iherezo aherutse gushyira hanze.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO