Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Imana iraguha ntimugura! Ikiganiro n’umuramyi Prosper Nkomezi utarakuranye inzozi zo kuba umuhanzi

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Ni byo koko Imana niyo itanga impano kandi ikayitangira igihe ishakiye kuko abo yayihereye ibaha n’uburyo bwo kuyikoresha kuko ibasha gukora ibiruta cyane ibyo twibwira n’ibyo abana b’abantu batekereza.

Ibi bifite abagabo benshi bo kubihamya by’umwihariko umusore Prosper Nkomezi wahamagariwe komora imitima y’abemera Kristo abinyujije mu ndirimbo.

Prosper Nkomezi watangiriye umuziki I Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba kuri ubu ni umukristo muri Zion Temple Celebration Center kuva mu 2017, aho yahamagariwe gukorera umurimo w’Imana nyuma y’igihe asengera muri ADEPR.

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25 yaganiriye na IYOBOKAMANA agaruka ku rugendo rwe rw’ubukristo ndetse n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yiyeguriye kuva mu 2014.

Kwamamara mu gihe gito

Uyu musore urangwa n’ibyishimo iyo aganira yavuze ko kuva Imana yamutuma mu murimo wayo w’ivugatumwa abinyujije mu bihangano bikora ku mitima ya benshi yagiye ahura n’umugisha udasanzwe ari nayo mpamvu ahorana ishimwe.

Uyu muhanzi yavuze ko mu bwana bwe yakuze abarizwa muri Korali z’abana gusa kuririmba yatangiye kumva ko yabikora muri 2014, nyuma aza gushyira hanze indirimbo ye ya mbere mu 2017. Yitwaga ‘Sinzahwema’ benshi bakunze kwita ‘Amamara’.

Yagize ati “Kuririmba ni impano y’Imana kandi nayihawe maze kuba mukuru kuko mbere nari umuntu usanzwe uba muri korali z’abana nk’abandi bose ariko ntabwo nari umuririmbyi wenda nakundaga kumva umuziki bisanzwe ariko mu 2014 nibwo nabitangiye ariko indirimbo ya mbere nyikora mu 2017.”

Uyu muhanzi avuga ko mu rugendo rw’umuziki we kuva yatangira kugeza uyu munsi rwari rutoroshye ariko yarugizemo umugisha cyane ko izina rye ryatumbagiye muri icyo gihe kitageze no ku myaka ibiri.

Yakomeje avuga ko “Mu 2017 nkora indirimbo ya mbere, urumva ntabwo biba byoroshye uziko nta muntu ukuzi, utaziko abantu barayumva ariko nagize umugisha indirimbo ya mbere barayikunda barayishimira bintera imbaraga zo gukomeza gukora, nkora iya kabiri biza kugera alubumu irangiye.”

URIHARIYE BY PROSPER NKOMEZI (Official video lyrics 2020)

Mu mpera za 2018, nibwo uyu muhanzi yashyize hanze alubumu ye ya mbere iriho indirimbo umunani aza kuyimurika ku wa 7 Nyakanga 2019, mu gitaramo cy’amateka kitabiriwe n’imbaga y’abantu ari nabwo uyu muhanzi yagaragarije abanyarwanda ko afite ubuhanga butangaje.

Prosper Nkomezi avuga ko yakuranye inzozi zo kuba umuhanga muby’ikoranabuhanga kuko aribyo yakundaga kurenza umuziki.
Yagize ati “Ntabwo natekerezaga ko iki gihe nzaba nkora umuziki nari nziko nzaba ndi mu bindi bintu kuko nakundaga ibintu by’ikoranabuhanga.”

Ingamba zidasanzwe mu 2020

Kimwe n’abandi banyarwanda benshi bumvaga umwaka wa 2020 nk’inzozi ahanini bishingiye ku kuba ariwo igihugu cyari cyihaye nk’intego yo kugera ku iterambere mu nguni zose.

Kuri Prosper Nkomezi ngo uyu mwaka ni uwo gukora cyane no guharanira ko izina rye rikomeza gutumbagira rikagera mu nguni enye z’Isi agenda abwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo yifashishije indirimbo.

Uyu muhanzi yabwiye IYOBOKAMANA ko ari gukora kuri alubumu ye ya kabiri ari nayo iriho indirimbo ye ahurutse gushyira hanze yise ‘Uruhariye’ yakoze ndetse n’iyo ateganya gushyira hanze tariki 10 Gashyantare 2020.

Nkomezi udakunze kugaragara mu mashusho y’indirimbo avuga ko muri uyu mwaka wa 2020 ari kimwe mubyo agiye gushyiramo imbaraga agakora amashusho y’indirimbo ze zo kuri alubumu ye ya mbere n’izindi azagenda akora.

Ati “Dutangiranye indirimbo nshya, tariki 10 Gashyantare nzabaha indi nshya. Birumvikana ko uyu mwaka ari wuo gukora cyane.”

Prosper Nkomezi kuri ubu ari mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse ashimangira ko inzozi afite zo kugera ku rwego rwisumbuyeho ndetse akagura ibikorwa bikagera no hanze y’u Rwanda.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO