Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Imana iracyadukunda twese n’ubwo waba uri umunyabyaha ruhagwa- Papa Francis

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis ku munsi abatuye hirya no hino ku Isi bizihizaho Noheli yavuze ko Imana ikunda abantu bose itarobanuye ababi n’abeza, asaba kurwigana.

Yabigarutseho kuri mu gitaramo cya Noheli mu butumwa yahaye ibihumbi by’abari bateraniye muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero y’i Vatican.

Yagize ati “Mushobora kuba mwaracumuye mu byo mwatekereje, mushobora kuba mwarakoze ibibi bitandukanye ariko Nyagasani akomeza kubakunda”.

Papa Francis yakomeje avuga ko ‘Noheli itwibutsa ko Imana ikomeje kudukunda twese ndetse n’ababi muri twe. Yaba njyewe, wowe, n’abandi muri twe. Uyu munsi iravuga ngo ‘Ndabakunda kandi nzahora mbakunda, muri ab’agaciro mu maso yanjye’.

Imana ntabwo igukunda kuko utekereza cyangwa ukora ibyiza. Urukundo rwayo ntacyo rugenderaho.

Biteganyijwe ko uyu munsi wa Noheli, Papa Francis, asubira kuri iyo Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, gutanga ubutumwa Papa agenera abatuye Isi.

Mu bitabiriye icyo gitambo cya Misa [Papa yabwiriyemo abantu ko Imana ikibakunda] barimo abana batoranyijwe mu bihugu bya Venezuela, Iraq na Uganda.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO