Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ikitugira abana b’Imana si amadini dusengeramo ahubwo ni uguhinduka tugasa na Yesu: Ev KIGABO Thomas

Ubwanditsi , 31 May

Ntabwo ari amadini ntabwo ari amateraniro duhuriramo, tuba abana b’Imana kubera twahinduwe tugasa nayo, niba bimeze gutyo twakagombye kwibaza niba uyu munsi twarahindutse cyangwa niba tutarahindutse tukabitangira.

Iri ni ijambo rikomeye, niba dufite abantu bahindutse 1000 bakagombye kuba bose basa kuko ijambo ry’Imana rivuga ngo abana b’Imana bagomba kuba basa kandi bagasa n’Imana.

Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Abakolinto ba kabiri 3:18 Ariko twebwe twese ubwo tureba ubwiza bw’Umwami, tubureba nko mu ndorerwamo mu maso hacu hadatwikiriye, duhindurirwa gusa na we tugahabwa ubwiza buruta ubundi kuba bwiza, nk’ubw’Umwami w’Umwuka.

Nugira abantu usanga badasa nuko baba batarahindutse, ikiduhindura nuko tureba umwami wacu, muri Yakobo 1:20-24 havuga ko Ijambo ry’Imana ari indorerwamo, utarariye ijambo ry’Imana nta tandukaniro aba afite kandi uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo.

Ntabwo ari amadini dusengeramo si amateraniro si amagambo tuvuga si amagroupe duhuriramo, ntabwo ari ibyo, iyo biba ibyo abajya mu rusenero bose bakabaye baramaze kuba abana b’Imana ariko uwahindutse akakira Yesu agahinduka agasa nawe niwe mwana w’Imana.

Ikitugira abana b’Imana si amafranga, si ukuba intyoza,si ukumenya kuvuga cyane oya ahubwo kubona ubwiza bw’Imana tugahinduka duhinduwe no kureba Kristo atari uguhinduka bitewe n’imihango iyo ariyo yose y’amadini tubarizwamo.

Nubwo tumaze iminsi tudaterana, nubwo guterana ari byiza bituma abantu bumva bari hamwe ariko siwo musingi wo kuba umukristo.

Dukwiriye guhinduka ntitube nka ba bantu birebera mu ndorerwamo bakibona ariko bamara kugenda bakiyibagirwa, ni nk’abantu basoma ijambo ry’Imana ntibarishyire mu bikorwa.

Dufite abo turi bo ni ukuba umwana w’Imana, dugakura ntitugwingire bitewe n’umwuka wera, iyo turi abana b’Imana tugomba no guhinduka tukamwemerera akadukoresha kandi ibyo bikorwa tubishobojwe n’umwuka wera.

Ni igihe cyo guhinduka tukemerera Imana kudukoresha, umwuka wera akadufasha gusobanukirwa n’ibyo Imana ikunda tukabikurikiza arkanadusobanurira kumenya ibyo Imana idashaka tukabireka.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO