Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ikiganiro na Mufti w’u Rwanda: Yavuze ku gusaba amaturo, imyitwarire y’Umuyisilamu muri ibi bihe n’ibindi

Editorial , 1 month ago

Nta gushidikanya ko icyorezo cya COVID 19 giterwa na koronavirusi ari umwanzi rusange w’Isi utagendera ku gihugu ukomokamo, uruhu rwawe, kuba woroheje cyangwa ukomeye cyangwa se Idini ubarizwamo.

Ubutumwa bw’abayobozi mu nzego zitandukanye ku Isi by’umwihariko abayobora amadini bugaruka ku gusaba abayoboke guhaguruka bagasenga binginga Imana kugira ngo igobotore Isi iki cyorezo.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 30 Werurwe 2020, yatangaje ko abantu 70 aribo bamaze kwandura koronavirusi.

Ni mu gihe kandi kuva ku wa 21 Werurwe 2020, aribwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard yatangaje ingamba nshya za guverinoma mu guhangana n’ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID 19.

Muri izo ngamba harimo ko abaturage bagombaga kuguma mu ngo zabo uhereye icyo gihe, Imipaka yose yarafunzwe, ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zarahagaritswe n’ibindi byinshi byose bikaba bigomba kumara iminsi 14 ishobora kongerwa.

Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’ahandi ku Isi bahamagarirwa kuzirikana Uwiteka, bakamusenga, bakamusingiza kandi bakamutakambira bamusaba gukemura ibibazo n’ingorane igihugu kiri guhura nacyo.

Ikindi cy’ingenzi basabwa ariko ni ukubahiriza amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi bwite bwa leta ajyanye no gukumira iki cyorezo cya COVID 19. Basabwa kandi gukoresha uburyo bwashyizweho mu gufasha abatishoboye uko bashobojwe.

Nta barura riheruka ariko bivugwa ko nibura ababarizwa hagati ya 12 na 15% by’abanyarwanda bose ari Abayisilamu. Hirya no hino mu gihugu hari Imisigiti [Insengero ziteraniramo Abayisilamu] isaga 670.
Idini ya Islam iri mu afite umubare munini w’Abayoboke hano mu Rwanda

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yaganiriye na IYOBOKAMANA avuga ibikwiye kuranga Umuyisilamu muri ibi bihe ndetse n’umunyarwanda wese muri rusange.

Yavuze ko muri ibi bihe abantu basabwa kugira umutima ukomeye bakagerageza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego za leta, bakirinda amakuru y’ibihuha biganisha ku kuvuga ko Isi igeze ku mperuka n’ibindi.

Ati “Muri rusange ni ngombwa ko abantu mu bihe nk’ibi bagomba kugira umutima ukomeye ntibacike intege, ntibabone ko ibintu bibarangiriyeho, bakirinda kumva ibihuha ahubwo bakagerageza gukurikirana amakuru atangwa n’inzego za Leta umunota ku wundi.”

“Kandi bakirinda aya makuru yo kumbuga nkoranyambaga avuga ngo Isi yarangiye, ibyo by’imperuka ni ibanga ry’Uwiteka nta muntu ubizi n’umwe, nibaza ko abantu bagomba kwirinda ibintu nk’ibyo.”

Sheikh Hitimana yavuze kandi ko abantu bagomba kurangwa no kuzirikana Uwiteka, ku musingiza ndetse no gufasha abatishoboye.

Ati “Ikindi kintu abantu baba bagomba gukora muri ibi bihe ni ukwita kuri babandi badafite uburyo n’ubushobozi, babagaho kuberako bakoze umubyizi w’umunsi bakagerageza kubafasha ariko byubahiriza wa murongo washyizweho harimo no gukoresha ikoranabuhanga.”

Yakomeje avuga ko “Hanyuma abantu bakarangwa nanone no kuzirikana Uwiteka, kumusingiza no kumutakambira no kumusaba ko yadufasha kugira ngo turenge ibihe bikomeye abantu turimo muri rusange."

"By’umwihariko ndabisaba Abayisilamu ariko n’abanyarwanda muri rusange kuko iki cyorezo ni umwanzi wa bose nta dini gifite ntan’igihugu ahubwo tugomba guhaguruka twese tukagikumira.”

Ubuyobozi bw’Idini ya Islam mu Rwanda butangaza ko muri ibi bihe hari kwifashishwa ibitangazamakuru bitandukanye ndetse n’imbuga nkoranyambaga zabo mu kugeza ubutumwa ku Bayisilamu n’abandi banyarwanda bose muri rusange. Sheikh Hitimana Salim yasabye Abayisilamu kwinginga Uwiteka no gufasha abatishoboye muri ibi bihe

Mufti w’u Rwanda, Hitimana Salim avuga ko “Twebwe muri Islam muri rusange icyo dusabwa ni ugusenga no gufasha abatishoboye, ibi ariko ndanabisaba abanyarwanda bose kuko iki cyorezo ntabwo cyatsindwa hatabayeho ubufatanye.”

Mu minsi yashize hari abayobozi b’amadini n’amatorero bagiye bashyiraho uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga buzifashishwa n’abayoboke mu gutanga ayo maturo n’ubwo hatasobanuwe neza icyo azakoreshwa.

Yagize ati “Usibye ko nabonye abantu babifata mu bundi buryo ariko ikintu bita ituro ni inkingi ya kanagazi amadini ashingiyeho, kubera ko amadini ntabwo acuruza ntan’ibindi bikorwaremezo bibyara inyungu aba afite.”

“Aho akura ubushobozi rero ni muri ya mature atangwa n’abayoboke, niyo afasha gahunda nyinshi zijyanye no kwishyura ibikorwa, abavugabutumwa n’ibindi bikenera ubushobozi. Ntabwo najya kuvugira andi madini ariko buri dini riba rifite uburyo bwihariye bwo gusaruza ayo makoro nk’uko bisabwa n’Uwiteka.”

Sheikh Hitimana yavuze ko muri Islam batarashyiraho uburyo bwo kuyaka abayoboke nk’uko abandi babikoze ariko biramutse bikozwe byaba bigamije gufasha abatishoboye cyane ko muri ibi bihe aricyo kintu kihutirwa.

Ati “Babaye barayasaruye bakayanyuze muri ubu buryo bwo kuyashyikiriza leta ngo afashe abatishoboye ntabwo cyaba ari ikibazo. Numvaga ko rero ikibazo cy’amaturo mu idini ntikizagire uwo gihungabanya nicyo urebye amadini ashingiraho mu rwego rw’ubukungu.”

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim kandi asaba abanyarwanda gufatanya no guhanahana amakuru ndetse bakagira urukundo hagati yabo kuko aricyo kizabafasha gutsinda iki cyorezo.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO