Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Iki ni igihe cyo kwizera no gusenga Imana aho kwiringira udupfukamunwa-Perezida Magufuli

Editorial , 1 month ago

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yasabye abaturage be kwizera Imana no gukomeza kuyisenga cyane aho kwiringira ko udupfukamunwa tuzabakiza icyorezo cya COVID19 giterwa na Koronavirusi.

Ni ibintu Perezida Magufuli atangaza mu gihe imibare y’abari kwandura iki cyorezo mu gihugu cye ikomeje kwiyongera ku buryo buteye ubwoba.

Ibihugu bya Afurika bikomeje gukaza ingamba zo gukumira iki cyorezo bisaba abaturage kuguma mu rugo bakanambara udupfukamunwa mu gihe bagiye guhurira n’abandi.

Muri Tanzania siko bimeze kuko n’ubwo amashuri na za kaminuza byafunzwe amasoko n’amaduka biracyakora ndetse n’imodoka zitwara abagenzi rusange ziri gukora nk’uko bisanzwe.

Perezida Magufuli wasabye ko habaho amasengesho y’iminsi itatu mu gihugu cye, kuva ku wa Ganatu w’Icyumweru gishize yavuze ko iki ari igihe cyo kongera ukwizera no gusenga Imana ngo ibakize iki cyorezo.

Yagize ati “Iki ni igihe cyo kubaka ukwizera kwacu no gukomeza gusenga Imana aho kwiringira udupfukamunwa.”

Yakomeje avuga ko “Mutahagarika kujya mu nsengero no mu Misigiti gusenga. Ndizera ko ibi ari uguhinduka k’umuyaga kandi uzagenda nk’uko indi yose yagiye.”

Dail Monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko ku wa Gatanu Mutagatifu mu cyumweru gishize Magufuli yavuze ko Imana izarinda abaturage be iki cyorezo.

Imibare iheruka [ni ukuvuga ku wa 20 Mata 2020], Tanzania yari imaze kubarura abantu bagera ku 170 bavuye kuri 23 iki gihugu cyari gifite mu Cyumweru gishize.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO