Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ijuru ni irya Data wa twese tuzarijyamo turi umwe -Minisitiri Bamporiki yakebuye abacira abandi imanza

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco , Bamporiki Edouard yavuze ko abanyarwanda by’umwihariko abakristo bakwiye gutandukana n’imwe mu migenzo n’imyemerere ibibakereza mu rugendo kandi bikanadindiza iterambere ryabo risanzwe.

Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019, mu ijambo ryuje ubutumwa bwiza yagajeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Youth for Christ umaze ukorera mu Rwanda.

Bamporiki uvuga ko yavutse iwabo basengera muri Kiliziya Gatolika nyuma bakaza kwimukira muri ADEPR, yavuze ko Abanyarwanda bose bakwiye gutangira kwikuramo ibintu byo kuvuga ngo uyu ni mwene data, uyu si we.

Ati “Umuyobozi mukuru w’iki gihugu we yamaze gusobanukirwa ko kugira ngo tugire aho tugera dukwiye kubanza kuba umwe, natwe ijuru dushaka kugeramo dukwiye kubanza gutekereza ko tuzarigeramo turi umwe.”

“Ijuru dutangira kubwirana ko umwe azarijyamo undi atazarijyamo, icyo gihe tuba twamaze kutarijyamo. Ugasanga umuntu anejejwe n’uko we azarijyamo ariko Se wabo atazarijyamo kuko imihati yo mu murima batari kuyumvikanaho neza. Ukamutega ijuru ukagira ngo ni irya So wenyine. Ni irya Data wa twese.”

Ati “Ndababwira ukuri dufite ibintu byinshi bidukereza mu rugendo, aho umuntu kumubona byonyine yaboshye imisatsi, utangira kuvuga ngo uyu n’ubwo yagira ate ntazarijyamo[Ijuru], kuko ariko bigishije. Ibyo bintu biradukereza bikanadindiza iterambere ryacu risanzwe.”

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Youth for Christ Rwanda, byaje bisoza igiterane cyateguwe n’uyu muryango cyabaye kuva 8-14 Ukuboza 2019, i Kibagabaga ahakorera Ishuri rya Kigali Christian School.

Kitabiriwe n’urubyiruko rugera ku 1150, ruri hagati y’imyaka 14 na 21, abakorana n’urubyiruko, abakozi b’uyu muryango, abakorerabushake, abashumba n’abandi bantu batandukanye.

Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Gukurira muri Kristo Yesu ugasenderera muri we”, igamije gufasha urubyiruko kumenya Kristo rugakurira muri we hanyuma rukajya no kubwiriza abandi iyo nkuru nziza y’agakiza.

Umuryango Youth for Christ Rwanda wizihiza isabukuru y’imyaka 25, watangiye gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko mu 1995, ufasha ukora imirimo yerekeranye no kugeza ubutumwa bwiza mu rubyiruko no kubafasha gukurira mu matorero ya Gikristo kugira ngo babe abigishwa ba Kristo bageze ku kigero gishyitse.
Imibare y’uyu muryango igaragaza ko urubyiruko rugera kuri miliyoni imwe rumaze kugezwaho ubutumwa binyuze mu matorero, amashuri, ibiterane na siporo.
Youth for Christ Rwanda kandi abenshi mubo yafashije kuri ubu bari mu matorero bakuriyemo harimo n’ababaye abashumba, abapasiteri, abandi babaye abayobozi muri uyu muryango.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO