Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Igiterane cya Pastor Emma Ntambara cyatangiranye imbaraga zikomeye abantu bahembuka kabiri-Reba amafoto

Ubwanditsi , June 2018

Ku mugoroba w’ejo kuwa gatandatu taliki ya 09 Kamena 2018,umukozi w’Imana Pasiteri Emma Ntambara yatangije igitera cy’ububyutse no gukira ,iki giterane kikaba cyatangiranye imbaraga zikomeye aho bamwe mu bakitabiriye batangiye kwakira ibisubizo by’ibibazo bari bafite birimo uburwayi bw’umubiri hamwe no gukira ibyaha ku batarihana bakaba bakiriye agakiza bivuzeko abantu bahembutse kabiri yaba mu buryo bw’umwuka ndetse n’ubw’umubiri.

Iki giterane kigiye kumara iminsi itatu kibera mu karere kaKicukiro kw’itorero rya Miracle Center i Remera cyatangiranye ubwitabire bwinshi bw’abantu bavuye imihanda yose baje kugirirwa neza n’Imana ndetse amakorali nk’Inshuti za Yesu n’umuhanzi Grace Ntambara basusurutsa bikomeye abitabiriye iki giterane kuri uyu munsi wa mbere.


Pastor Emma Ntambara yabwiye abantu ko muri iki gitarane Imana izongera ikarema ibintu bishya

Pastor Emma Ntambara ni umwe mu bakozi b’Imana bategura ibiterane binini bijya bihuza abantu benshi cyane,aho birangira habonetse umubare munini w’abantu bakira agakiza abandi bagakira indwara zirimo izituruka ku myuka mibi n’izisanzwe.

Pastor Emma Ntambara ubwo yatangizaga iki giterane k’umunsi wacyo wa mbere yabwiye imbaga y’abitabiriye ko Imana izabiyereka bikomeye ikabaremera ibitandukanye kuko n’ubu ihora irema ibishya

Yifashishije ijambo ry’Imana yagize ati:"Imana iracyarema kandi nawe hari ibyo igiye kukuremera muri iki giterane kandi ndabizeza ko umuntu wese uzitabira iki giterane atazabura kubona Imana imuremera ibihe bishya kandi izaduhaza ibyiza nkuko yabizezeranije abizera ko imirimo Yesu yakoraga bazayikora bakanayerenza bityo muri iki giterane muzabona abarwayi indwara zananiranye bakira ndetse icyo nshima Imana nuko tuzanabona abakira agakiza.


Igiterane cya Pastor Emma Ntambara cyatangiranye imbaraga zikomeye

Pastor Emma Ntambara kuri uyu munsi wa mbere yafashe umwanya wo guhanurira abantu no kubasengera bamwe bakira indwara abandi bakira agakiza ndetse asaba abantu bose ko bazazana abarwayi ku munsi w’ejo ku cyumweru kuko ari umunsi w’umwihariko wo gusengera abarwayi .

Iki giterane cy’ububyutse no gukira indwara mu karere ka Kicukiro gikomeje kubera mu murenge Wa Kanombe kurusengero rwa Miracle Center Church i Remera kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 kugeza kuwa mbere taliki ya 11 Kamena 2018 aho kiri gutangira kuva kw’isaha ya sacyenda kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba( 15h00-18h00).

Amwe mu mafoto yaranze iki giterane umunsi wa mbere:



Umuhanzikazi Grace Ntambara yanyuze benshi mu ndirimbo yaririmbiye muri iki giterane



Abantu bari bitiabiriye kubwinshi habaho gufashwa ku rwego rwo hejuru


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO