Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Igitaramo cya Easter Celebration cya Patient Bizimana uyu mwaka gishobora gusubikwa

Ubwanditsi , 2 months ago

Igitaramo ngarukamwaka cya Easter Celebration gitegurwa n’Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana, gishobora gusubikwa ku mpamvu zirimo icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi.

Iki gitaramo gisanzwe kiba muri Mata buri mwaka mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza ibirori bya Pasika, ni kimwe mu bikomeye biba buri mwaka by’umwihariko mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Amakuru avuga ko iki gitaramo cy’uyu mwaka kitakibaye bigendanye n’amabwiriza aherutse gushyirwaho n’ubuyobozi bw’igihugu bigenanye no gukaza ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Coronavirus.

Uyu muhanzi yabwiye IYOBOKAMANA ko kugeza ubu atarabasha kwemeza niba azagikora cyangwa atazagikora ariko bitarenze ku wa Mbere tariki 16 Werurwe 2020, aribwo azaba yamaze gufata umwanzuro ari nabwo azabitangaza.

Nubwo aterura ngo yemeze ko igitaramo cyasubitswe ariko hari izindi gahunda Patient afite zirimo n’igitaramo azakora mu Buholande.

Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 4-5 Mata 2020, aho Patient Bizimana azaba ari kumwe n’Umurundi Fortrant Bigirimana.

Ibitaramo bya Easter Celebration, byatangijwe mu 2015, aho bimaze kubera ahantu hatandukanye harimo I Kigali n’I Rubavu.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO