Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Igitaramo cya Assoumpta Muganwa kizatera Imana gusatura ijuru igatanga imigisha kirabura iminsi ibarirwa ku ntoki


Yanditswe na     Ubwanditsi
17 July 2018 saa 06:35'

Umuhanzikazi Assumpta Muganwa yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana aho azaba amurika Album ye ya mbere yise ngo "Satura ijuru",muri iki gitaramo azaba ari kumwe n’abahanzi nka Aline Gahongayire, Tonzi ,Arsene Tuyi na Brian Blessed ,kikaba gisigaje iminsi itarenze itanu kuko kiraba kuri iki cyumweru taliki 22 Nyakanga 2018.

Ni igitaramo cyiswe "Satura Ijuru Live Concert " kikazanamurikirwamo Album ya mbere y’amashusho y’uyu muhanzikazi Assoumpta Muganwa. Iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa New Life Bible Church ruri Kicukiro mu Kagarama ho mu mujyi wa Kigali tariki 22 Nyakanga 2018 kuva saa cyenda z’amanywa.


Umuhanzikazi Assoumpta Muganwa mu myiteguro y’igitaramo azamurikiramo Album ye ya mbere

Mu kiganiro na Assumpta Muganwa yavuze ko yateguye iki gitaramo agamije kubwiriza abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu akoresheje impano ye yo kuririmba , asezeranya abazakitabira ko bazagihembukiramo.

Ati :” Buri wese Imana yamuhaye impano y’agaciro ngo ayikoreshe mu nyungu zayo. Njyewe iyo yampaye ni ukuririmba kugirango mwirize abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu , abantu bamenye ukugira neza kwayo , abababaye bumve ibihangano nahawe bashire agahinda , n’abatarakizwa bamenye Yesu bamwizere kandi bakizwe bave mu byaha bya satani.”

Iki gitaramo kandi gifite insanganyamatsiko iboneka muri Yesaya 64:1-11 hagira hati :” Icyampa ugasatura ijuru ukamanuka, imisozi igatengukira imbere yawe nk’uko umuriro utwika inyayu ukatuza amazi, kugira ngo izina ryawe rimenyekane mu banzi bawe, amahanga agahindira imishyitsi imbere yawe.’’

Assoumpta asobanura nanone ko kwinjira muri iki gitaramo bitagoye kuko hazakoreshwa uburyo buzorohera buri wese ku buryo abantu bose bazabasha kucyizamo.


Menya byinshi kuri iki gitaramo

Assumpta azwi cyane mu ndirimbo ye Satura Ijuru , iyo yakoze mu rurimi rw’ikigande yise ‘ Tumusiinze ‘ n’izindi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitanu ugahabwa DvD [ 5000 Frw ] , ibihumbi bitatu ku bantu babiri [ 2000 Frw ] ndetse n’ibihumbi bibiri ahasigaye hose [ 2000 Frw ].


Menya byinshi kuri iki gitaramo








Abantu b’ingeri zitandukanye barimo kugaragaza ko bazitabira iki gitaramo

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.