Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Igitabo cyerekana ko 80% by’aba Padiri ari abasambanyi b’abatinganyi kigiye gusohoka

Ubwanditsi , 2 months ago

Igitabo gishya kivuga ku buzima bw’abihayimana kizasohoka mu cyumweru gitaha, cyagaragaje ko 80% by’abapadiri b’i Vatican baryamana n’abo bahuje ibitsina b’inshuti zabo cyangwa se abigurisha.

Iki gitabo cyitwa ‘In the Closet of the Vatican’, cyanditswe n’Umufaransa Frederic Martel, gifite paji 570. Avugamo ko abihayimana bane kuri batanu muri Kiliziya Gatolika ari abatinganyi ariko atari ngombwa ko babikora mu buryo bwo guhuza ibitsina gusa.

Uyu muhanga mu by’imibanire akaba n’umunyamakuru, yamaze imyaka ine aganiriza abantu 1 500, ashaka amakuru ari muri iki gitabo, barimo aba-Karidinali 41, abasenyeri n’abacamanza 52, ba ambasaderi ba Papa 45, abarinzi ba Papa bakomoka mu Busuwisi 11, abapadiri 200 n’abandi bakiga ibijyanye no kwiha Imana.

Frederic Martel, yasanze abadapiri bagirana umubano wihariye mu ibanga rikomeye mu gihe abandi baba bafite abo bakundana batari abihayimana cyangwa se bakaryamana n’abicuruza.

Yasanze abapadiri benshi hari ijambo ryihariye bahuriyeho ryitwa ‘closet’ ryerekana ko uko barwanya abaryamana bahuje ibitsina ari nako haba hari amahirwe menshi yo kuba na bo babikora.

Uyu mwanditsi wahoze ari umujyanama wa Guverinoma y’u Bufaransa, yavuze ko umu-Karidinali wo muri Colombia uherutse kwitaba Imana, Alfonso Lopez Trujillo, wakoze mu myanya ikomeye i Vatican, yari umwe mu barwanyaga inyigisho za kiliziya ku byerekeye abaryamana bahuje ibitsina mu gihe yaryamanaga n’abagabo bicuruza nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru ‘The Tablet’.

Iki gitabo kivuga kuri ruswa n’uburyarya byimakajwe i Vatican nk’uko byanditswe n’inzu igurisha ibitabo yo mu Bwongereza, Bloomsbury.

Bloomsbury yatangaje ko gihishura amabanga ku bugaragu, urwango rw’abagore n’imigambi ya Papa Francis.

Ikinyamakuru The Tablet cyanditse ko bigoye kumenya mu by’ukuri igihe umwanditsi yaboneye amakuru, yaba ari ibihuha, ibyo yabwiwe cyangwa se ibyo yiboneye.

Iki gitabo kizaba kiri mu ndimi 20 kizasohoka ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, umunsi Papa Francis azayobora inama ivuga ku ihohotera rishingiye ku gitsina izitabirwa n’Abasenyeri baturutse ku Isi hose.

Muri iki gitabo ntabwo hagaragaramo ibijyanye no gufata ku ngufu abana b’abahungu kuko abapadiri baryamana n’abo bahuje ibitsina baba batifuza kubivugaho.


80% by’abihayimana b’i Vatican ngo baryamana n’abo bahuje ibitsina


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO