Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ifoto ya Israël Mbonyi, Prosper Nkomezi na Serge Iyamuremye yavugishije benshi

Akayezu Jean de Dieu , 3 weeks ago

Abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram basazwe n’amarangamutima nyuma y’ifoto yashyizwe kuri uru rubuga igaragaza abahanzi Israël Mbonyi, Prosper Nkomezi na Serge Iyamuremye bari kumwe.

Ni ifoto igiye hanze mu gihe aba bahanzi bose barimbanyije imyiteguro y’igitaramo cyiswe ‘Israel MbonyiLiveConcert in Huye’, giteganyijwe ku wa 2 Gashyantare 2020, mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri I Huye.

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Mutarama 2020, nibwo Israël Mbonyi yashyize ku rukuta rwe ifoto ari kumwe na bagenzi Nkomezi na Iyamuremye.

Iyi foto yari iherekejwe n’amagambo abaza abamukurikira mu gihe aba batatu baba bakoze korali izina riyikwiriye.

Yagize ati “Iyi Korali yitwa gute? Abasaruzi cyangwa Ababibyi? Ab’I Butara/Huye ntabwo mugomba kuzabura.”

Abantu benshi bakomeje gutanga ibitekerezo bagaragaza izina ry’iyi korali ndetse bamwe bakazana amazina atandukanye n’ayatanzwe na Israël Mbonyi ahanini bitewe n’uburyo bishimiye kubona aba basore bari kumwe.

Harimo n’abasabye ko aba basore batatu bakorana indirimbo cyangwa koko bakaba bakwisungana bagakora korali nk’uko Israel Mbonyi yabikomojeho.

Uwitwa Christian Abayisenga yagize ati “Bavandimwe ibintu muri gutekera abantu bazaza I Huye binteye amatsiko menshi. Iyi korali njye nyise ‘Abatetsi.”

Umuhanzi Jay Polly we yavuze ko iyi Korali yayita ‘Ibisumizi by’Imana.

Kwinjira gitaramo Mbonyi azakorera I Huye mu ntangoro za Gashyantare ni ukwishyura. Abanyeshuri bagura amatike mbere y’uko igitaramo kiba, barayahabwa ku mafaranga ibihumbi bibiri y’amanyarwanda (2000Frw) naho abazayagurira ku muryango wa Auditorium ku munsi w’igitaramo, itike imwe izaba igura 3,000 Frw.

Abandi batari abanyeshuri, yaba mbere y’igitaramo no ku munsi nyirizina w’iki gitaramo, itike bazayigura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw).


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO