Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

James na Daniella bizeje ibyishimo abazitabira ‘Mpa Amavuta Live Concert’

Ubwanditsi , 1 month ago

Itsinda ry’umuryango wa James na Daniella umaze kwamamara mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryijeje abanyarwanda ibyishimo mu gitaramo cyabo cya mbere bagiye gukora mu mpera z’iki Cyumweru.

Iki gitaramo cyiswe “Mpa Amavuta Live Concert” gitegerejwe kubera muri Kigali Arena kuri iki Cyumweru tariki 1 Werurwe 2020, kuva I saa munani z’igicamunsi kugeza saa moya z’umugoroba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2020, abari gutegura iki gitaramo bizeje abazakitabira ko imyiteguro igeze kure kandi bizeye ko imigendekere yacyo izaba myiza.

James yavuze ko impamvu batatumiye abanyamahanga ari uko bashatse ko igitaramo cyabo kiba umwihariko w’abahanzi nyarwanda.

Yagize ati “Natwe dufite abahanzi dukunda bo hanze ariko kuri iyi nshuro ntabwo twigeze dutekereza kubahamagara ahubwo dushaka umuziki Nyarwanda, mbese mu kinyarwanda.”

Yakomeje avuga ko icyo bifuza ari ugushimisha abazitabira iki gitaramo cyane ko aricyo cya mbere gikomeye bateguye kuva bagera mu Rwanda mu 2017.

Abahanzi bitabiriye ikikiganiro barimo ; Kavutse Olivier, Maya Fabrice, Papi Clever, Ben Serugo na Nkomezi Prosper nabo bashimangiye ko bageze kure imyiteguro kandi bazaha ibyishimo abazaza muri ‘Mpa Amavuta Live Concert’.

Kwinjira muri “Mpa Amavuta Live Concert” ku bazagura amatike mbere ni 3 000 Frw, 15 000 Frw na 30 000 Frw ku bazagura amatike mbere mu gihe abazayagurira ku muryango bizaba ari 5 000 Frw, 10 000 Frw na 20 000 Frw.

Abazataramira abazitabira iki gitaramo barimo ama-couple azwi cyane mu muziki wo kuramya Imana arimo iya Ben na Chance; Tuyizere Papi Clever na Ingabire Dorcas; Maya na Fabrice na Amanda Fung na Kavutse Olivier babarizwa muri Beauty for Ashes.

Hazaba harimo kandi n’abahanzi bakomeye barimo Prosper Nkomezi, Gaby Kamanzi, Rene Patrickm Nelson ndetse na True Promises.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO