Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Iceland: Itegeko rishya rihana abisilamuza ryateje impagarara

Ubwanditsi , February 2018

Umushinga w’itegeko rishya mu gihugu ya Iceland, rihana uwisilamuza, riteganya ko uzajya akora ibikorwa byo kwisiramuza azajya ahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu mu buroko.

Ni itegeko ryateje impagarara kuko benshi bumvise ibyaryo barisobanuye nk’igitero gitewe ku kwishyira ukizana kw’abanyamadini n’imigenzo yabo.

Ku ikubitiro Cardinal Reinhard Marx umuyobozi w’abemera Gatulika ku mugabane w’uburayi, yumvikanye yikoma bihagije uyu mushinga w’itegeko.
Yagize ati" Kubungabunga ubuzima bw’abana ni inshingano ya buri muryango wose aho uva ukagera, ariko uyu mushinga w’itegeko ry’iki gihugu urasa n’ukabije cyane kuko wambura uburenganzira ababyeyi ndetse ukanakandamiza imwe mu miryango itandukanye y’iyobokamana."

Nubwo avuga ibi ariko abakurikiranira hafi iby’igihugu cya Iceland bagaragaje ko nta cyo bahinduraho, dore ko iki gihugu kitanabarizwa mu bihugu bigize ubumwe bw’i Burayi.

Kwisiramuza n’igikorwa gikorwa n’imiryango myinshi y’iyobokamana aho abaza ku isonga ari abayahudi, bivugwa ko basiramura umwana w’umuhungu nyuma y’iminsi umunani avutse, hakiyongeraho n’abidini ya Isilamu babikora igihe icyo ari cyo cyose.

Cardinal Reinhard Marx umuyobozi w’ubumwe bw’idini Gatulika mu burayi yamaganye icyemezo cya Iceland

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO