Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ibyo wamenya kuri Père Noël uha abana impano kuri Noheli

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Umugabo witwa Mutagatifu Nicholas, ukomoka mu Gihugu cya Turukiya (Turquie) wabayeho hagati y’umwaka wa 250 na 270, akaba yarakoraga ibikorwa byiza byo gufasha abatishoboye niwe witirirwa Père Noël.

Tariki ya 25 Ukuboza buri mwaka abana bato ababyeyi bagurira abana babo impano zitandukanye, bakababwira ko ari Père Noël wazibahaye abana bikabanezeza cyane.

Amakuru dukesha Wikipedia avuga ko Nicolas de Bari cyangwa Nicolas de Myre witirirwa Père Noël l akomoka mu Gihugu cya Turukiya, yavutse hagati y’umwaka wa 250 na 270, akaba yari yarihaye Imana.

Mu mibereho ye Nicolas de Myre yakundaga abana cyane, abapfakazi, hamwe n’abakene, akabafasha uko ashoboye.

Nicolas yafashaga abatishoboye abaha impano zitandukanye, abana akabaha imyambaro yo kwambara mu gihe cy’ ubukonje bukabije. Yambaraga imyambaro y’amabara atukura arimo umweru muke, hamwe n’ingofero.

Mu gihe Umwami w’Abaromani Diocletian yatwaraga ibihugu biri ku mugabane wa Asiya, habayeho akarengane k’Abakristu, akabica, abandi bakajyanwa mu nzu z’imbohe (Gereza). Muri icyo gihe na Nicolas yanyanwe muri Gereza azira kuba umukristo.

Mu mwaka 313 umwami witwaga Contantin yategetse ko babohora imbohe zose z’Abakristu zari mu nzu z’imbohe, Nicolas nawe arafungurwa asubira muri bya bikorwa bye byiza byo kwita ku batishoboye.

Kubera ibikorwa byiza yakoze akiri ku Isi yashyizwe mu batagatifu, Mutagati Nicolas akaba yizihizwa tariki ya 6 Ukuboza buri mwaka.

Kubera igikorwa yakundaga gukora cyo guha abana impano, ababyeyi bo mu Bihugu bimwe na bimwe by’i Burayi batangiye kujya babikora ku munsi mukuru wa Noheli. Mutagatifu Nicolas niwe waje kwitwa Père Noël na magingo aya.
Umugabo wamamaye nka Père Noël kubera guha impano abana kuri Noheli


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO