Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ibyo wamenya kuri Fortrant Bigirimana wiyeguriye kuririmbira Imana ubuzima bwe bwose

Editorial , 17 April

Qui bene cantat, bis orat! Bishatse kuvuga ngo ‘Uririmbye neza aba asenze kabiri’, ari nayo mpamvu hari abiyemeje gufasha ubwoko bw’Imana kuyiramya no kuyihimbaza babinyujije mu ndirimbo zomora ibikomere by’imitima ikomeretse.

Bigirimana Fortran ni umwe mu biyeguriye uyu murimo ubusanzwe ufatwa nk’intwaro ikomeye mu kuvuga ngo gusakaza ubutumwa ku bafite inyota yo kubana na Kristo ubuziraherezo.

Uyu mugabo ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi ari naho yavukiye aranahakurira kuri ubu afite umugore n’abana batatu batuye mu Mujyi wa Lyon mu gihugu cy’u Bufaransa.

Bigirimana yakiriye agakiza afite imyaka 10 ndetse ku myaka 12 nibwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ndetse ku myaka 13 ahita atangiza itsinda ryo kuramya no guhimbaza muri ibyo bihe.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze ko kuririmbira Imana ari urugendo yatangiye akiri muto ndetse aza kugera ubwo afata icyemezo cyo kubigira ubuzima bwe bw’iteka.

Yagize ati “Ndi umuntu ukunda Imana, nkunda Kristo kandi nahisemo kumukorera ubuzima bwanjye bwose kuva nkiri muto nibwo natangiye iki gikorwa cyo komora no guhumuriza imitima y’abantu mbinyujije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Nimumfashe dushime’, ‘Ni amahoro’, ‘Ntaco Nzoba’, ‘Je suis en Paix’ n’izindi kuri ubu amaze gukora alubumu enye zose z’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Alubumu eshanu zirimo ebyiri yakoze akiba mu Burundi zirimo iyitwa ‘Reka mbabwire’ na Ntaco Nzoba’, mu gihe ageze mu Bufaransa yakoze eshatu zirimo iyitwa Indescriptible yayukoze mu 2016.

Mu 2019, kandi yakoze alubumu yitwa ‘C’est ma saison’ aza kuyishyira mu rurimi rw’Ikirundi yitwa ‘Turidegemvya’ ndetse n’Icyongereza yitwa ‘We are free’.

Muri Kanama 2016, nibwo uyu muhanzi yakoreye igitaramo cye cya mbere mu Rwanda aho yari yacyitiriye indirimbo ye ‘Ntaco Nzoba’ kibera kuri Christian Life Assembly I Nyarutarama.

Iki gitaramo kandi cyakurikwe n’icyo aheruka gukorera I Kigali cyari cyiswe ‘Fragrance of Worship’ aho cyabaye muri Nyakanga 2018, n’ubundi kibera Kizabera i Nyarutarama muri Christian Life Assembly (CLA) , aho yari yatumiyemo abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda.

Yakoze kandi ibitaramo bitandukanye mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika aho yagiye akora benshi ku mutima ndetse mu bitaramo bye hakunze kugaragara abantu bakira agakiza babitewe n’indirimbo ze.

Uyu muhanzi n’umugore we Bigirimana Sophie muri Kamena 2018, bahawe Impamyabumenyi mu bya Bibiliya bakuye mu Ishuri Impact Ecole Biblique Internationale (IEBI) rikorera mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa.

Bigirimana Fortran amaze gukorana kandi indirimbo n’abahanzi Nyarwanda barimo Gaby Kamanzi ndetse na Gentil Misigaro bafitanye indirimbo igomba kujya hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2020.

Indirimbo iheruka ya Fortran Bigirimana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO