Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ibyo wamenya ku ngoro yo kwa ‘Yezu Nyirimpuhwe’ habera ibitangaza birimo no gukira indwara zikomeye

Akayezu Jean de Dieu , 2 weeks ago

Bimaze kumenyererwa ko buri Cyumweru gikurikira Pasika kizihirizwaho impuhwe za Yezu, aho imbaga y’abanyarwanda baturutse hirya no hino n’abavuye mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, u Burundi, Uganda n’ahandi bahurira mu ruhango ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe, bitabiriye isengesho ryitwa iry’Impuhwe z’Imana.

Kwa Yezu Nyirimpuhwe ni kuri Kiliziya Paruwasi Gatolika ya Ruhango, aho ho nibura abagera ku bihumbi 60 bitabira iri sengesho buri mwaka bagatakambira Imana ngo ibahundagazeho impuhwe zayo.

Ubuhamya bw’abasengeye n’abakiriye kwa Yezu Nyirumpuhwe bavuga ko ibisubizo bahakuye atari amakabyankuru, ibi kandi ntabwo ari abanyarwanda gusa babihamya kuko n’abanyamahanga babishimangira bagahamya ko babonana na Yezu ndetse bakabona impuhwe ze.

Kuri iki Cyumweru tariki 5 Mutarama 2020, aha kwa Yezu Nyirimpuhwe hateganyijwe kubera isengesho rifite insanganyamatsiko igira iti “Ni muze dushimire Nyagasani ibyiza yaduhaye umwaka ushize tunamuragize uyu dutangiye” Kwa Yezu Nyirimpuhwe hahurira abakristo benshi cyane

Kuki kwa Yezu Nyirimpuhwe?

Amateka agaragaza ko ahagana mu mwaka wi 1992 ubwo Padiri Stanislas Urbaniac (Umupadiri uturuka mu gihugu cya Pologne akaba uwo mu muryango w’Abapallotin) yari Padiri mukuru wa Paruwasi Ruhango; yatangiye gusengera hamwe n’itsinda ry’Abakarisimatike ba Paruwasi ya Ruhango.

Icyo gihe batangiye kubona ibimenyetso bikomeye batashidikanyaga ko bigendanye n’isengesho ryabo.

Nyuma iryo tsinda ryaje gukomera ubwo ryari rimaze guterwa ingabo mu bitugu na bamwe mu bagize communaute de l’Emmanuel; noneho isengesho ryo mu Ruhango ritangira kujya rihuza imbaga nyamwishi kubera imbuto nyinshi zagaragariraga abaryitabiraga bose.

“Aha hantu nzahagwiza amahoro” Hg 2;8. Iryo jambo ryaje kugaragarizwa Padiri Stanislas n’abo basenganaga muri rya tsinda rihuje abakarisimatike ba Paruwasi Ruhango na bagize communaute ya Emmanuel.

Nyuma y’ihagarikwa ry’ amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; isengesho ryo mu Ruhango rya rushijeho gukaza umurego; ari nako ryitabirwa n’ abantu benshi, bingeri zose kandi baturutse imihanda yose, maze imbuto z’iryo sengesho rigakomeza kugaragarira mu maso yabatari bake.

Ibyo byaje gutuma abo bakristu bishyira hamwe batangira kubaka no gutunganya aho bazajya basengera ; maze biza guhabwa umugisha na Musenyeri Anastase Mutabazi , umwepisikopi wayoboraga Diyosezi ya Kabgayi muri icyo gihe , ubwo ku itarikiya 6/12/1998.

Icyo gihe yari ashagawe n’ abasaseridoti, abihayimana , ndetse n’imbaga itarabarika y’Abakristu b’ingeri zose , baturutse hirya no hino , yatahaga ku mugaragaro icyo yise “Urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango” Centre Jesus Misercordieux de Ruhango Umwepisikopi yahaye urwo rugo rushya inshingano zo kubakira no kwisunga urukundo n’ Impuhwe z’Imana, guharanira no kubaka amahoro, no gutera ubumwe n’ubwiyunge mu baranyarwanda by’umwihariko , no mubatuye akarere k’ibiyaga bigari muri rusange. Aha ni mu isengesho ryabereye kwa Yezu Nyirimpuhwe tariki 06/05/2018/Photo:Inyarwanda

Amakuru dukesha Urubuga rw’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango agaragaza ko kugira ngo uru rugo rubashe kurangiza inshingano yarwo yo gutuma abantu babona ko Imana yacu ari umubyeyi w’Impuhwe kandi utanga ihumure ryuzuye; rwahawe inshingano zirimo ; Gushengerera bihoraho Yezu Kristu mu Isakaramentu ry’ukaristiya, Kwakira no gutega amatwi (Ecoute rt Accompagnement) abantu baremerewe ku mutima no ku mubiri.

Hari kandi Kuba igicumbi cyo kwiyunga n’Imana na mugenzi wacu, Gusabira igihugu cyacu n’ isi yose amahoro “Isi ntizigera igira amahoro igihe cyose izaba itarahindukirana icyizere impuhwe zanjye “nkuko Yezu yabibwiye mama Faustina no Kwakira abakristu bashaka kwiherera cyangwa kwihugura mubijyanye n’ubuzima bw’iyobokamana ryuzuye.

Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, ni umutungo wa Diyosezi ya Kabgayi, yisunze Abatagatifu Sr mama Faustina na Yohani Pawulo II. Kuri iki gihe iyobowe n’umuryango w’Abasaseridoti b’Abapallotini, ufatanyije na communaute y’ Emmanuel na Diyoseze ya Kabgayi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO