Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ibyo wamenya ku muryango ‘Heart of Worship in Action’ washinzwe n’umuhanzi Willy Gakunzi

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Umunyarwanda Gakunzi Makuza Willy, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza ubifatanya n’ibikorwa byo gufasha akorera mu gihugu cya Canada, ari i Kigali mu bikorwa byo gutangiza umuryango ugamije gufasha abababaye mu byiciro bitandukanye.

Uyu muryango yise Heart of Worship in Action [Umutima wo kuramya mu bikorwa], ugamije gufasha abantu kuramya Imana n’umutima ariko mu bikorwa.
Ufite intego yo kuzana impinduka mu buzima bw’umuntu binyuze mu bikorwa by’urukundo bituma wamuntu afata ingamba zihindura ubuzima bwe.

Gakunzi watangije uyu muryango yabwiye IYOBOKAMANA ko akiri kumwe n’umugore we Estelle bari basanzwe bakora ibikorwa byo gufasha abantu bababaye ariko igitekerezo nyirizina cyo gushinga uyu muryango wa Heart of Worship in Action Foundation cyaje nyuma y’uko umugore we yitabye Imana.

Reba ikiganiro Gakunzi yagiranye na IYOBOKAMANA, yasobanuye byinshi kuri uyu muryango

Umuhango wo gutangiza Heart of Worship in Action Foundation Gakunzi abereye umuyobozi uzabera mu Ubumwe Grande Hotel ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ni ibirori bizitabirwa n’abahanzi barimo Aline Gahongayire, Simon Kabera, Ben&Chance bakunzwe cyane mu ndirimbo “Amarira”. Umuhanzi Gakunzi Willy washinze umuryango Heart of Worship in Action


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO