Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Ibihe byiza byo gufashwa n’indirimbo n’ijmbo ry’Imana nibyo biri kuranga igiterane kuri ADEPR Kicukiro Shell-Amafoto+Video


Yanditswe na     Ubwanditsi
21 September 2018 saa 09:27'

Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell k’umudugudu w’ikicaro kuva kuwa mbere taliki ya 17 kuzageza ku cyumweru taliki ya 23 Nzeri 2018 hari kubera igiterane cy’ivugabutumwa rikomeye cyo kwigisha abantu ko bakwiriye gukora umurimo w’uwabatumye hakiri ku manywa butarira.

Abari kwitabira iki giterane bakomeje kugira ibihe byiza cyane biri kuzanwa n’indirimbo z’amakorali atandukanyye yaba ayo kuri uyu mudugudu wa Kicukiro Shell ndetse n’ayaturutse ahandi nka Bethifage yo mu Karambo ,Sion ya Nyakabanda by’umwihariko itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryo kuri ADEPR Nyarugenge rikaba ryaragiranye ibihe byiza n’abakristo bo kuri uyu mudugudu .

UMVA KANDI UFASHWE N’IMWE MU NYIGISHO REV.NZABONIMPA CANISIUS YIGISHIJE AHA KU KICUKIRO SHELL:

Abari kwitabira iki giterane kandi banyuzwe banasubizwamo imbaraga n’ijambo ry’Imana riyigishijwe na Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius mu minsi itatu yaramaranye nabo muri iki giterane yabigishije amagambo ajyanye no kugaruka kwa Yesu ndetse anababwira uburyo umuntu ukiriho hari amahirwe akomeye aba agifite kuko ashobora gutunganya ibyamubera inzitizi yo kujya mw’ijuru aherako agwa mu ntego y’igiterane abigisha uburyo umuntu akwiriye gukora akiri muzima (Kumanywa) atarapfa(butarira) kuko murupfu umuntu aba atakibashije kugira icyo akora.

Iki giterane kigeze ku munsi wacyo wa gatanu cyateguwe na Korali Abaragwa ifatikanije n’ubuyobozi bw’umudugudu wa Kicukiro Shell gitegerejwemo andi makorali atandukanye arimo nka Horebu ya CEP SBI ahahoze ari SFB,Naiyoth ya ADEPR Rwampala Segem na Korali Rubonobono ya ADEPR Gatsata ku mudugudu wa Rubonobono .


Pastor Bwate David umuyobozi w’umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell avugako Imana iri guhembura itorero ryayo

Gitegerejwemo kandi abandi bakozi b’Imana batandukanye barimo nka Ev.Barakagira Pascal ,Rev.Masumbuko Josue ,Pastor Claude Rudasingwa,Ev.Justin Hakizimana aba bose barabwiriza muri iyi minsi itatu isigaye y’iki giterane kuko kizasozwa kuri iki cyumweru taliki ya 23 Nzeri 2018.

Iki giterane cyatangiye ku wambere taliki ya 17 kizarangira ku cyumweru taliki ya 23 Nzeri 2018 kuri uyu wa gatanu kikaba cyakomereje mu masengesho yo kwirirwamo ari kuhaba noneho ejo kuwa gatandatu kizatangira gkw’isaha ya saa munani kugera saa moya z’umugoroba (14h00-19h00) naho kucyumweru habe amateraniro asanzwe mu gitondo ,nyuma ya saasita habe igitaramo cyo gusoza iki giterane kumugaragaro.

REBA UKO AMAKORALI AMWE NAMWE YARIRIMBYE MURI IKI GITERANE

Itisinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya ADEPR Nyarugenge ryanyuze bikomeye abitabiriye iki giterane


Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kicukiro Shell ,Rev.Jonathan




Rev.Nzabonimpa Canisius mu minsi itatu yaramaze mw’ivugaubutumwa aha ku Kicukiro Shell abantu barahembutse mw’ijambo ry’Imana


Worship Team ya ADEPR Nyarugenge yanyuze bikomeye abitabiriye iki giterane ku Kicukiro Shell



Amakorali atandukanye ari kunyura benshi muri iki giterane

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.