Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ibiciro by’amatike yo kwinjira mu gitaramo cy’Umunyafurika y’Epfo Papane kizitabirwa na Alarm Ministries byamenyekanye

Vincent Nsengiyumva , 1 month ago

Imyiteguro y’igitaramo gitegerejwe na benshi cy’umuramyi ukomeye w’Umunyafurika y’Epfo Papane Bulwane irarimbanyije. Ni igitaramo kizaba kirimo abahanzi banyuranye bafite amazina akomeye mu Rwanda ndetse n’itsinda ryamamaye cyane rya Alarm Ministries.

Iki gitaramo cyiswe ’Gospel Is My Life Live Concert’ cy’umuhanzi ubifatanya n’ivugabutumwa, Pastor Papane kizabera Nyarutarama mu mujyi wa Kigali ku rusengero Christian Life Assembly (CLA) ku wa 21 Nyakanga 2019.

Abahanzi bazafatanya na Papane kuramya no gushimisha abazitabira iki gitaramo ni Nshuti Bosco, Papi Clever ndetse n’itsinda riyoboye rya Alarm Ministries.

Sam Mugabe uri mu bategura iki gitaramo cya Pastor Papane Bulwane yabwiye IYOBOKAMANA ko imyiteguro y’iki giterane irimbanyije ndetse ko n’abazaririmba bose biteguye bihagije.

Sam Mugabe yanaboneyeho kumenyesha abakunzi b’aba baramyi ko ibiciro by’amatike yo kwinjira muri iki gitaramo byamenyekanye, aho mu myanya y’icyubahiro VIP itike izagura ibihumbi 5 (5000frw) naho mu myanya isanzwe itike igure ibihumbi bibiri (2000frw).

Mugabe avuga ko umuramyi Papane yifuje ko amatike yo kwinjira mu gitaramo cye batazayashyira ku biciro bihanitse kugira ngo batazagira uwo babuza amahirwe yo kuza gutaramana nawe no gusangira ibyishimo kuri uriya munsi.

Alarm Ministries izaririmba muri iki gitaramo

Papi Claver nawe ari mu bazaririmba muri iki gitaramo

Bosco Nshuti nawe azataramira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO