Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Ibaruwa ifunguye Rev.Eusthache Nibintije yandikiye Abakristo bo mu Isi

Ubwanditsi , 3 weeks ago

Nitwa Rev./Ev. Eustache Nibintije akaba ari jye washinze uyu muryango w’ Ivugabutumwa witwa “ NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES INTERNATIONAL (NEMI).

Nkaba nifuje kubaramutsa kandi bikaba ari iby’igiciro kubaha ikaze nk’ inshuti z’ umuryango wacu w’ Ivugabutumwa utagira umupaka.

Birashoboka ko wifuza kumenya intego y’ uyu muryango. Ni byiza reka nyikubwire.

Intego yacu ni iyo gufasha abantu bose b’ amadini atandukanye, abantu baba mu ibihugu bitandukanye. Mu guhindura imibereho yabo yo mu buryo bw’ umwuka ndetse no mu buryo bw’ umubiri dukoresheje kwigisha ijambo ry’Imana rifite imizi mu kwizera, Ibyiringiro ndetse n’ urukundo.

Nta kintu kibaho gifite imbaraga zo kuhindura Ubuzima bw’ umwana w’ umuntu kuruta Ijambo ry’ Imana mu gihe turyemereye rigakorera muri twe.

Twifuza kandi ku kwereka uburyo ushyira mu bikorwa iryo ijambo ry’ Imana maze rigakorera mu ubuzima bwawe kuko nubisobanukirwa neza nk’uko bisabwa bizaguha icyo uzaba ukeneye cyose.

Mu gukira indwara (Hearing), ibijyanye n’ ubutunzi ( finance, provision) , icyerekezo cy’ ubuzima( direction) ndetse no guhangana n’ ibibazo bizaba bikugarije.

Muvandimwe/ Mushiki wanjye muri Kristo, iri ni ijwi ryumvikana neza kandi ryiza kubera ko ijambo ry’ Imana rishobora gukora ikintu kigitangaza muri jye nkuko rishobora gukora ikintu kigitangaza muri wowe.

Nk’ uhagarariye abandi muri uyu muryango ndashaka ko umenya ko wahisemo neza mu gufatanya natwe muri uyu murimo Imana yaduhaye.

Kubana natwe ntabwo birebana naho ugeze mu bijyanye n’imibanire yawe n’Imana cyangwa nuko mukorana bya buri munsi byose ntacyo bivuze kuko nziko bigiye guhindura imibereho yawe ndetse n’ imibereho y’ umuryango wawe.

Dore ibintu ugiye kujya ubona niba warangije gufata umwanzuro wo gufatanya natwe.

1.Kuva uyu munsi uratangira kubona ikigisho cya buri munsi binyuze kuri Email yawe cyangwa kuri WhatsApp yawe mbere yuko kigera ku binyamakuru bikorana natwe.

2. Uzajya ubona amahugurwa agiye atandukanye y’ abakristo y’ Ijambo ry’ Imana (Christian Bible Training azajya aboneka kuri Website yacu bazarangiza gukora mu ibyumweru bibiri biri imbere cyangwa tukayohereza kuri Email yawe cyangwa WhatsApp) aho bazajya bahabwa certificate barangije iyo program.

3. Nta mafranga uzasabwa kuri ibyo byose usibye ko umwuka w’ Imana ni ukwemeza kwagura umurimo wayo uzajya ureba kuri Website yacu ahanditse “Donation” ushobore gutanga icyo umwuka w’ Imana ari kukweza gutanga.

4. Niba kandi Imana yaraguhamagariye kuvuga Ubutumwa bwiza bwayo uyu muryango nabwo muri ibyo byumweru bibiri biri imbere uzabawas afunguye ishuri rya Bibliya (Bible College ) aho uzajya wiga wibereye iwawe, aho uri hose kuko rizaba ari online school.

Iryo shuri rizaba rifite program ebyiri harimo iy’abafite diplome y’ amashuri yisumbuye baziga imyaka 4 bakabona Bachelor degree yo mu rwego rwa University muri Pastoral Studies, Christian Education ndetse naomuri Christian Counseling

Indi porogaramu y’ imyaka 2 ku bakozi b’ Imana badafite diplome y’ amashuri yisumbuye bo bazabona diplome isanzwe ya Bibliya.

Muri Pastoral Studies na Biblical Studies ibyo twabikoze kugira ngo dufashe abakozi b’ Imana kubona Diplome yo mu rwego rwa University bitabahenze, kuko imyaka yose bazaba bari kwiga mu ishuri ryacu azaba ari ubuntu.

Gufata neza Website kuko ishuri rizaba ari online azaba ari “$100 buri mwaka.(ariko bashobora kujya bayatanga mu ibice bitatu.)

Ariko nihagira uwo Imana ishyiramo umutwaro wo gufasha Umuryango wacu ku inshingano ifite yo kugeza ubutumwa bwiza ku abantu bose akoreshe umugisha yamuhaye azajya areba ahanditse “Donation” kuri Website yacu maze atange icyo Imana yamwemeje gutanga.

Imana iguhe umugisha kandi wibuke ko Yesu Kristo ari Umwami.Nibintije Evangelical Ministries International ( NEMI) Rev./Ev. Eustache Nibintije Email:estachenib@yajoo.com, +14128718098(WhatsApp)

Rev./Ev. Eustache Nibintije


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO