Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Huye:Korali Iriba muri 2018 ishyize imbere "ivugabutumwa rijyanye n’ikorabutumwa" irabitangirira mu gitaramo “Todah”

Ubwanditsi , January 2018

Korali Iriba ibarizwa mu itorero rya ADEPR Butare-ville, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyiswe “Yakobo” ndetse na “Ntakibasha”, nyuma yo kumara iminsi itari mike isa n’ituje, kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2017 iraba itaramira abakunzi bayo, mu gitaramo kizabera mu nzu mberabyombi y’akarere ka Huye.

Korali Iriba, ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Butare Ville ku i Taba, mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, igiye guhuriza hamwe abakunzi bayo mu gitaramo cyo gushima Imana kibimburira ibikorwa ifite mu mwaka wa 2018. Iki gitaramo kandi kizahurirana n’igikorwa cyo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye.

Iki gitaramo cyiswe “Todah” gifite intego yo guhuriza hamwe amashimwe ya Korali Iriba n’ay’abakirisito bazafatanya na yo gutangira umwaka bari mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.

Korali Iriba yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nta kibasha’, ‘Witinya’, ‘Ntakibasha’, ‘Turiho ku bw’ubuntu’, ‘Urakomeye’ na ‘Icyampa’ iri mu nshya yasohoye mu mpera za 2017.

Igitaramo giteganijwe kuri icyi Cyumweru, tariki ya 14 Mutarama 2017, kikazabera mu Nzu Mberabyombi y’Akarere ka Huye, kuva saa munani z’amanywa (14H00).

Korali Iriba izafatanya kuzamura icyubahiro cy’Imana n’umuhanzi Bosco Nshuti ukunzwe cyane mu ndirimbo “Ibyo Ntunze”, ‘Ubereye amashimwe’ n’izindi na Korali Itabaza yo muri ADEPR Taba’ Umuvugabutumwa Nshizirungu wo muri Nyabihu ni we uzabwiriza ijambo ry’Imana.

Neema Marie Jeanne, umwe mu ngingo za korali Iriba ushinzwe itangazamakuru, yabwiye IYOBOKAMANA.COM ko imyiteguro irimbanyije ndetse bizeye ko Imana izahembura imitima y’abazitabira iki gitaramo.

Yagize ati “Ni igikorwa kigamije gushima Imana ku bw’imirimo yakoze mu buzima bwacu. Ni umwanya tuzafata wo gushimira Imana ku mirimo itangaza yakoze. Imana yatanze agakiza mu miryango migari, abaririmbyi ba Korali Iriba babarizwamo; yaguye ubwami bwayo binyuze mu butumwa bwiza, abantu benshi barakizwa. Ababyeyi benshi babonye abana mu gihe bari bamaze igihe barabuze urubyaro. Irindi shimwe muri menshi dufite ni uko Imana yatanze aho kuba. Ibi byose ni imigisha iboneka mu gakiza gatangwa n’Imana.”

Yakomeje avuga ko batabasha kurondora amashimwe bafite ku Mana ndetse asaba abazitabira igitaramo kuzaza bafite umutima ushima nkuko biri muri Zaburi 103.2 hagira hati“Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.” Korali Iriba izibanda ku ndirimbo zirimo amashimwe ariko n’iza kera yamenyekanyemo izaziririmba yibutsa abazitabira igitaramo ibihe byo hambere.

Muri iki gikorwa, Korali Iriba izatanga ubwisungane mu kwivuza ku bagera kuri 30 batuye mu karere ka Huye ndetse ikore n’ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye.

Korali Iriba yashinzwe ku ya 15 Gashyantare 1995, itangijwe n’abantu 18. Mu myaka 23 imaze mu ivugabutumwa imaze gushyira hanze album eshatu z’amajwi n’ebyiri z’amashusho. Iyi korali igizwe n’abarenga 130 bari mu byiciro bitandukanye byiganjemo abatuye mu duce two mu Mujyi wa Huye turimo Matyazo no ku i Taba n’abakorera mu bindi bice by’igihugu.

Mu mishinga yayo ya bugufi harimo uwo kumurika album ebyiri z’amajwi n’imwe y’amashusho.

Korali Iriba imaze imyaka igera kuri 23 mu ivugabutumwa ry’indirimbo


Nshuti Bosco yatumiwe mu gitaramo cya Korali Iriba


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • shyaka Jean de Dieu , 10 January 2018 , saa 07:22'

    Icyo yanditse :

    Imana ishimwe aho igejeje ikora muri chorale nkunda yanjye imba ku mutima Iriba nikomeze ibagure Kdi turabashyigikiye tubari inyuma kumurimo mbashimire nibikorwa byiza byinshi nihita mudutegurira harimo niki kejobundi murabagabo rwosenshimire cyane Namwe mudufasha kumenya Amakuru nkuku kumbuga Imana ibahumugisha mwinshi ibe no mubyanyu nkuko namwe muba mubyayo ndabakunda cyane muhumure isarura rishize abakozi bose bazataha Kdi umwami wabo azabakira ababwire ati mwakoze neza mwinjire mumunezero waso muhembwe ibibakwiriye nanone Amen

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO