Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Holy Recall Worship Ministries yo mw’itorero ry’Anglican Kacyiru bashyize hanze indirimbo bise "Izindi Mana"

Ubwanditsi , 1 month ago

Holy Recall Worship Ministries itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mw’itorero ry’Anglican Paruwasi ya Kacyiru ryasize hanze indirimbo bise "Izindi Mana" ikubiyemo ubutumwa bwo gushimangira ko Imana yo mw’ijuru ariyo yonyine ifite ubutware n’ubushobozi buhambaye.

Iri tsinda rya Holy Recall Worship Ministries niryo kuramya no guhimbaza Imana ryatangiye uyu murimo mu kwezi kwa Kanama 2018 rishinzwe n’abaririmbyi babikunze kandi b’ingeri zose n’ukuvuga abakuru,abato ,abari n’abategarugori hamwe n’abasore n’abagabo.

Iyi ndirimbo bise " Izindi mana" bayikoze bagamije gutanga ubutumwa bwo gushimangira ko Imana biyemeje kuramya no guhimbaza ariyo yonyine ifite ubushobozi,ari nayo mpamvu hari aho bairirmba bagira bati:"Twebwe abakwiringiye dufite umugisha kuko tugufite nk’umutabazi ". Ni indirimbo iryoheye amatwi irimo n’amagambo meza asingiza Imana yo mw’ijuru nandi magambo yumvikana atesha agaciro ibigirwa mana.


Bwana Irihose Martin ,Umuyobozi wa Holy Recall Worship Ministries

Umuyobozi wa Holy Recall Worship Ministries, Bwana Irihose Martin mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.COM yatubwiye ko bafite gahunda ndende yo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati:"Dufatanyije n’ibizima 4 kuramya Imana kuko twamenye ko ari ntakindi twaremewe uretse guhimbaza Imana.

Ibi kandi byashimangiwe n’umuhanzi EZRA Joas ubarizwa muri iritsinda aho yatangaje ko ubu muri Studio harimo gutegurwa n’izindi ndirimbo kuko biyemeje gufatanya n’abandi kwamamaza ubutumwa bwiza.

Holy Recall Worship Ministries ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikorera mu mujyi wa Kigali mw’itorero ry’Abanglicani muri Paruwasi ya Kacyiru munsi ya ambasade y’Abanyamerika ku muhanda ujya kuri Gare ya kacyiru.


Umuhanzi EZRA Joas ubarizwa muri iri tsinda yavuzeko bahishiye byinshi abakunda kuramya no guhimbaza Imana




Abagize itsinda rya Holy Recall Worship Ministries ibyiciro byose babukereye gukorera Imana bakagaragaza icyubahiro cyayo

KANDA HANO WUMVE IYI KANDI UFASHWE NIYI NYIGISHO :


IBITEKEREZO BYANDITSWE KURIYI NKURU

  • Pastor Eugene , 23 February 2019 , saa 00:10'

    Icyo yanditse :

    Ladies & Gentlemen members of Holy Recall Worship Ministry this is Great! May The Almighty God continue to empower you.
    umva, ibi bihesheje Imana icyubahiro. Kandi n’ itorero ribyungukiramo. Message ifite amavuta yo kumenya gutandukanya Imana yacu n’izindi mana.
    Imana ibahe umugisha.

ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO