Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Hishurirwa uburyo watsinda ishuri ry’ubutayu bw’Imana

Ubwanditsi , 2 months ago

Ubutayu burarushya kandi buravuna ariko haba hari ahantu butuganisha. Hari umurage Imana iduteganyiriza nk’umubyeyi ariko ibanza ikatwizera imaze kuducisha mu mashuri atandukanye. Ikizamini ni ukureba ko imitima yacu izakomeza kubaha amategeko y’Imana. Ubutayu butuma twambuka tukagera mu rundi rwego iyo twanesheje.

Abisirayeri barambiwe mu rugendo ariko nkuko twasomye muri habakuki ngo isezerano naho ryatinda kuza ko rizaza. Imana yashakaga kubavanamo kutihangana no kudategereza igihe kirekire.

Imana yatindije isezerano kugirango bige kuyitegereza. Impamvu Imana yemera ko dutegereza icya mbere nukugirango idukuremo umwuka wo kutihangana hanyuma idushyirireho igihe cyayo. Ibyerekanywe byose bifite igihe cyabyo. 

Buri muntu agira igihe cye ibintu bisohoreraho. Kandi ntabwo biba byatinze ukurikije igihe cyabyo cyategetswe.

Iyo utinze mu butayu uterwa n’abameleki ntago uba wateganyije guhura nabo. Abameleki basobanura agahinda ko gutinda mu butayu; ni ugucika intege; ni depression. Strategy yo kunesha abameleki ni ukuzamura amaboko usenga ubudasiba.

Uyu mwuka wateye na Yesu ubwe i Getsemani akomeza gusenga kugeza atsinze. Ngo iyo Mose yamanuraga amaboko abisirayeli batsindwaga n’abameleki ariko yayazamura bagatsinda. Natwe dukomeze dusenge ubudasiba Imana izatwohereza ubutabazi kandi tuzanesha ubwo butayu. 

Aburahamu yaciye muri ubwo butayu bw’ikigeragezo gitinda cyo kubona urubyaro nyamara Imana yari yaramusezeranyije umuragwa wo mu rubyaro rwe. Iyo utihanganye ubyara ihwa rihanda ubuzima bwawe bwose nka Ishmael.

Torero ry’Imana ntiduheranwe n’agahinda dukomeze dusenge. Ikindi gitera muri ubwo butayu butinda ni ukuzinukwa ijambo ry’Imana. Dukomeze twizere ndetse dushake ba Aaron na ba Uri dufatanye kunesha abameleki. Dusenge muri rya jambo ryo muri Habakuki 2:3 twongere twizere ko aho dutinze tuzahava kuko hari igihe byategekewe.

Ibi byose Imana yifuzaga kubigisha ko Imana ariyo idutunze kandi idutunga ku rugero rukwiriye ikaduha ibyo dukeneye. Ntiduha ibyo dushaka byose. Iyo turi mu butayu aba aribyo bitinyura tugasobanukurwa ko dutunzwe nayo. Imana kandi niyo idutungisha kandi ifite inzira zisaga igihumbi. Twige kunyurwa n’ibyo tubona buri munsi. Niturya none dushime Imana kuko dusenga ngo uduhe none ibyo kurya byacu. Imana igenda idutunga uko bwije n’uko bukeye.

Imana igutunga udafite amafaranga kuri compte, imyaka itatu igashira kandi ntugire icyo ubura.

Ikindi twigira muri iri shuri ni ukureka kwitotomba no kwiganyira. Mu mibereho yacu twige gushima Imana mu bibaho byose. Ubushakashatsi bwagaragaje ko 660.000 bavuye mu bukene mu myaka itatu ishize kandi niba uri mu bantu bashobora kubona 300Rwf ku munsi ntukwiriye kwitotomba kuko ayo araguhagije kubona 2500 calories ukeneye yo kubaho ya buri munsi.

Tumenye gushima tumenye ko ari Imana idutunga, atari twe twitunga niyo itubeshaho ikadutunga rero tujye tuyishima ibihe byose Imana izajya ikomeza kutugirira neza buri munsi.



Birashoboka ko wakwiga ishuri ry’ubutayu bw’Imana kandi ukaritsinda

Inkuru ya Fidele Gatabazi


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO