Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Healing Worship Team yijeje umunezero abaritabira igitaramo yateguriye Abanyarwanda kuri Noheli

Akayezu Jean de Dieu , 4 weeks ago

Itsinda Healing Worship Team rimaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana rigiye gukora igitaramo kidasanzwe mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda mu byishimo bya Noheli.

Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2019, mu gihe abanyarwanda baraba bifatanyije n’Isi yose mu birori byo kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo bizwi nka Noheli.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri Dove Hotel ku Gisozi, guhera saa cyenda z’igicamunsi.

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe (5000Frw), ibihumbi 10Frw mu myanya y’icyubahiro ndetse n’ibihumbi 120Frw ku imeza yicarwaho n’abantu umunani.

Abahanzi bazafasha Healing Worship Team barimo itsinda rya Alarm Ministries na Gisubizo Ministries, umuhanzi Nkomezi Prosper na Bosco Nshuti.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru gitegura iki gitaramo , abaririmbyi babarizwa muri iri tsinda bavuze ko imyiteguro yarangiye ndetse bategereje ko isaha nyirizina igera ngo bataramire abanyarwanda.

Nyiratuza Diane yagize ati “Noheli ni umunsi kwishimira ibyo Imana yakoze kuba Kristo yaratwitangiye akabanza akavuga, akambara umubiri w’umuntu kugira ngo ase natwe azanaducungure.”

“Niryo tangiriro ryo gucungurwa kwacu rero ni umunsi udasanzwe Healing yabateguriye kugira ngo tuzafatanye n’abanyarwanda muri kwishima.”

Healing Worship Team igizwe n’abaririmbyi babarizwa muri Power of Prayer Church, bakunzwe cyane mu ndirimbo zinyuranye zirimo:Inzira z’Imana, Nguwe neza, Icyo ngusaba, Amba hafi, Mana imbaraga zawe, Calvary, Ndakwihaye n’izindi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO