Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Hatangajwe abahatanira ibihembo bya Groove Awards 2019

Akayezu Jean de Dieu , 1 month ago

Ubuyobozi bwa Groove Awards Rwanda bwatangaje abahatanira ku nshuro ya karindwi ibihembo bihabwa abantu bahize abandi mu ruganda rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana n’abandi bantu bose bakora mu gice cya Gospel mu Rwanda.

Urutonde rwatangajwe rw’abahataniye ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2019, rwajemo impinduka cyane ko hari amazina mashya yagaragaye ndetse n’ibyiciro bishya bitari bisanzwe muri ibi bihembo.

Mu byiciro bishya harimo icy’Umunyempano muto w’umwaka (uri hagati y’imyaka 3 na 15), umunyamakuru w’umwaka, Umu MC w’umwaka, itsinda rishya ry’umwaka, Umu Worship Leader w’umwaka n’Ikiganiro gikunzwe cyane mu ntara.

DORE URUTONDE RW’ABAHATANIYE IBIHEMBO MURI GROOVE AWARDS RWANDA 2019

1.Umuhanzi w’umwaka (Best Male Artist of the year)

- Bosco Nshuti
- Prosper Nkomezi
- Danny Mutabazi
- Jado Sinza
- Thacien Titus

2.Umuhanzikazi w’umwaka (Best Female artist of the year)

- Gisele Precious
- Aline Gahongayire
- Diana Mucyo
- Dorcas Ashimwe
- Liza Kamikazi

3.Collabo song (Indirimbo ihuriwemo n’abahanzi barenze umwe)

- Hozana-Papane & Gisubizo Ministries
- Injiramo by Elmax ft All stars
- Ndagarutse by Grace de Jesus ft Patient Bizimana
- Byina by MD ft Babou
- Ni Uwanjye by Serge Iyamuremye ft Joy

4.Umuhanzi mushya (New Artist)

- Byishimo Espoir (Happy)
- Deborah Butera
- Nice Usanase
- Sabrina Tuyishimire
- Lorie Ishimwe

5.Dance Group (Itsinda ribyina)

- Shekinah drama team
- Parroussia dancers
- Holy move of praise
- TLC Drama team
- Sparks drama team

6.Choir of the year (Korali y’umwaka)

- Christus Regnat
- El Shaddai choir
- Ukuboko kw’iburyo
- Holy Nation choir
- Vuzimpanda choir

7.Ikiganiro cya Radio cy’umwaka

- Sana weekend relax: Sana Radio
- Nsobanurira: Life Radio
- The Breakfast: Authentic Radio
- Umucyo Gospel Zoom: Umucyo Radio
- Weekend Gospel Hit: Inkoramutima Radio

8.Umuhanzi wo hanze ya Kigali (Upcountry artist)

- Ahadi Heritier-Rubavu
- Mwema Bahati-Huye
- Niyonzima Emmanuel-Musanze
- Niyonizera Mediateur-Huye
- Ndahimana Janvier-Musanze

9. Ikiganiro cya Radio yo hanze ya Kigali (Upcountry Radio Show)

- Ambiance y’Imana-RBA Rusizi
- Gospel Magazine-Isangano Radio
- Gospel Image-RBA Musanze
- Kuramya no guhimbaza-Radio Salus
- Energy Gospel Magazine-Energy Radio

10. Korali yo hanze ya Kigali (Upcountry choir)

- Iriba choir (Huye)
- Bethesaida -ADEPR Kayonza
- Isezerano choir- ADEPR Sumba
- Shiloh choir-ADEPR Musanze
- Salem choir-ADEPR Mbugangari

11. Young Groover (Umunyempano muto)

- Manzi Tequiello-Drumist
- Mbabazi Teta-Comedian
- Juge Amizero-Evangelist
- One Family One Vision-Rappers
- Muhirwa Asifiwe-Drumist

12. Indirimbo nziza ya Hiphop

- Tambira Imana by Elmax
- Amaraso by MD ft Judith
Twinjire by One family one vision
- Ituro by The Pink
- Ibyo ankorera by Das choir

13. Urubuga rwiza rwa Gikristo

- Akagiza.com
- Impinga.com
- Iyobokamana.com
- Ibyiringiro.com
- Izeserano.com

14. Ministry/Group of the year (Minisiteri cyangwa Itsinda ry’umwaka)

- Asaph Worship Band
- Light of the earth
- True Promises
- Healing worship team
- Alarm Ministries

15. Itsinda rishya ry’umwaka (New Group)

- Holy Recall ministry
- Comfort people ministry
- James&Daniella
- Peace Voice
- Holy Entrance Ministries

16. Indirimbo y’umwaka (Song of the year)

- Mpa amavuta by James & Daniella
- Ikidendezi by Ukuboko kw’iburyo
- Ndanyuzwe by Aline Gahongayire
- Bimenyekane by Upendo choir
- Cikamo by El shaddai choir

17. Indirimbo nziza yo kuramya (Worship Song)

- Umutima by Bosco Nshuti
- Mpa amavuta by James & Daniella
- Imbabazi z’Imana by Asaph
- Amarira by Ben&Chance
- Ndanyuzwe by Aline Gahongayire

18. Worship Leader of the year

- Serge Rugamba
- Sam Rwibasira
- Rene Patrick
- Damascene Kanuma
- Baby Moses

19. Indirimbo nziza ya Afro-Pop

- Injiramo by Elmax ft All stars
- Nta mahitamo by Carine Tracy
- Indirimbo nshya by Liza Kamikazi
- Byina by MD ft Babou Melo
- Forgiven by ASA

20. Umu MC mwiza w’umwaka

- Mc Dione
- Mc Becky
- Mc Pastor Tom
- Mc Juliet
- Mc Ronnie

21. Indirimbo nziza y’amashusho (Best Music Video)

- Nzahora Nshima by Gaby Kamanzi
- Injiramo by Elmax ft All stars
- Mpa amavuta by James&Daniella
- Amahoro by Kizito Mihigo
- Super Power by Power of the cross

Abari kuri uru rutonde, bamwe muri bo bariyandikishije, abandi batorwa n’abanyamakuru, aba Producers, abahanzi bafite ibigwi mu muziki wa Gospel n’abandi bakurikirana umuziki wa Gospel, hanyuma urutonde rwa nyuma rwemezwa n’akanama nkemurampaka kagizwe na; Nkundimana Noel, Issa Noel, Peace Nicodem, Mupende Gideon Ndayishimiye, Mama Kenzo na Dj Spin.

Hari kandi n’ibyiciro byihariye nka Best Diaspora Artist of the year (Umuhanzi uba hanze y’u Rwanda), Best Audio producer of the year (Utunganya indirimbo z’amajwi), Best Video producer of the year (Utunganya indirimbo z’amashusho), Umunyamakuru w’umwaka (Media Personality), Outstanding contributor of the year: (Umuntu washyigikiye cyane abahanzi n’ivugabutumwa muri rusange) na Songwriter of the year (Umwanditsi mwiza w’indirimbo).


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO