Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Hasobanuwe iby’inzoga yakirijwe Adrien na Gentil Misigaro ubwo bageraga I Kigali (Video)

Ubwanditsi , 4 months ago

Abahanzi bamaze guhamya ibigwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro na Gentil Misigaro bageze I Kigali mu ijoro ryo ku wa 28 Gashyantare aho baje mu bitaramo birimo icyo bazahuriramo na Israel Mbonyi.

Ibitaramo byiswe ‘Each One Reach One’ byateguwe n’aba bahanzi hagamijwe kugeza ubutumwa bwiza ku bantu by’umwihariko urubyiruko barukangurira kwirinda ibiyobyabwenge.

Icya mbere ari nacyo cy’i Kigali kizaba tariki 8 Werurwe 2020 muri Intare Arena mu gihe tariki 15 Werurwe 2020 bazakomereza muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye muri Auditorium.

Gentil Misigaro na Adrien Misigaro basanzwe bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali bakiranwa urugwiro n’abarimo abo mu miryango yabo, inshuti ndetse n’abanyamakuru.

Mu byatunguranye ubwo aba bahanzi bageraga I Kigali ariko bahise bakirizwa ibinyobwa byo mu bwoko bwa Xploza benshi ku mbuga nkoranyamabaga bahise batekereza ko ari inzoga. Ikinyobwa cyakirijwe Gentil Misigaro na Adrien Misigaro

Ubusanzwe Xploza ni ikinyobwa gikorwa n’uruganda rwa Promasidor, kikaba gikungahaye kuri Caffeine ifasha gukangura ibice bitandukanye by’umubiri n’ubwonko, ikaba kandi inifitemo Vitamin B.

Umukozi w’Uruganda rwa Promasidor cyazanye iki kinyobwa, Rutayisire Anet yabwiye IYOBOKAMANA, ko iki kinyobwa kitagira alukoro bivuze ko kidasindisha ari nayo mpamvu bashatse kwifashisha abantu batanywa inzoga mu kucyamamaza.

Rutayisire yavuze ko Xploza ahantu itandukaniye n’ibindi binyobwa bitera imbaraga bigaragara mu Rwanda, ni uko ubuziranenge bwayo bwizewe kuko ari ikinyobwa kiri ku rwego rw’i Burayi.

Uruganda rwa Promasidor binyuze muri iki kinyobwa cyabo cya Xploza ni bamwe mu bafatanyabikorwa b’ibi bitaramo bya ‘Each One Reach One bizakorwa na Gentil Misigaro ndetse na Adrien Misigaro.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO