Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Hari umuntu ugifite ingengabitekerezo bibaye ngombwa amadini yose twajya kumureba-Bishop Birindabagabo

Editorial , 1 month ago

Bishop Birindabagabo Alex wahoze ayobora Diyosezi ya Gahini mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda yavuze ko umusanzu amadini n’amatorero akomeje gutanga mu kunga abanyarwanda n’isanamitima utanga icyizere cy’ahazaza heza h’igihugu.

Yabigaruteho mu kiganiro cyatambutse kuri Radio Rwanda ku wa Gatatu tariki 8 Mata 2020, yari yahuriyemo na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, ndetse n’Umuvugabutumwa Bariho Lambert uyobora Umuryango Ellel Ministries.

Ni mu gihe ku wa 7 Mata 2020, Abanyarwanda n’inshuti zabo batangiye icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 2020.

Musenyeri Birindabagabo yavuze ko hari intambwe ishimishije yo gushimira Imana n’ubuyobozi bwiza bukomeje kurwanya imvugo n’ibitekerezo biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Yakomeje avuga ko “Ubundi iyo bavuga ingengabitekerezo ya Jenoside, ni byiza ko tubanza kumenya ko icyaha ubundi kigira ibyiciro bitatu, icya mbere ni ibitekerezo, imvugo , buriya iyo umuntu avuga ikintu kibi aba afite n’ubushobozi bwo kugikora. Icya gatatu rero ni ukubishyira mu bikorwa.”

Yakomeje agira ati “Ingenbagitekerezo ya Jenoside ni ibintu bikomeye kuko umuntu aba yatangiye ubwicanyi aba yatangiye inzira y’ubwicanyi.”

Musenyeri Birindabagabo yavuze ko ibijyanye n’amoko Pawulo abishobanura neza akavuga ko bitazongera kubaho aho abantu barebera abandi mu ndorerwamo z’amoko mu rwandiko rwa Kabiri yandikiye Abakorinto [2Abakorinto 5:16].

Yavuze ko “Nicyo gituma uhereye none tutazagira uwo dutekereza dukurikije amasekuruza nubwo ariko twatekerezaga Kristo, ariko noneho ntitukimutekereza dutyo.” Bishop Birindabagabo wahoze ayobora Diyosezi ya Gahini muri EAR

Musenyeri Birindabagabo avuga ko “Hari igihe umuntu aba ahagaze imbere yawe aho kugira ngo urebe ukuri imbere ugatangira kwibaza iby’amasekuruza, ni mwene kanaka wa rugize gute ugasanga bagiye mu bintu by’inzangano.”

Avuga ko mu gihe amasekuruza abantu bayagiyemo mu buryo bwubaka ariko iyo bigiye muri wa murongo w’ingengabitekerezo mbi bidakwiye guhabwa agaciro.

Uyu mukozi w’Imana wamaze imyaka 22 ayobora Diyosezi ya Gahini muri EAR kandi yavuze ko ubufatanye bw’amadini mu Rwanda butanga icyizere cy’ahazaza heza h’igihugu.

Yifashishije urugero rw’ukuntu yagiye gusura Mufti mu biro bye baraganira kandi bigaragaza ko ari ikintu gikomeye cyane kuba abanyamadini bashobora guhura bakaganira ibijyanye n’iterambere ry’abanyarwanda muri rusange.

Ati “Hari nka gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya sida, hari nka gahunda nayoboraga yo kurwanya ibiyobyabwenge kandi iyo abantu bahuye bagakorana bafatanya kurwanya ikibi barushaho kugirana ubushuti.”

Yakomeje agira ati “Uyu munsi wa none niyo haba hari umuntu umwe w’umunyarwanda ugifite ingengabitekerezo bibaye ngombwa ko tujya hamwe twese amadini yose ngo tujye kumureba twajyayo.”

Musenyeri Birindabagabo yavuze ko mu rwego rw’ubufatanye niba hari abanyarwanda bakennye cyangwa bafite ibindi bibazo habaho gufatanya nk’amadini mu gukemura ibyo bibazo ariko kandi hakabaho n’imirongo migari ishyirwaho n’inzego z’ubuyobozi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO