Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Hari umugambi w’Imana wo gutanga umwuka Wera mu Isi _ Rev. Karuranga

Ubwanditsi , 4 months ago

Umushumba Mukuru w’Itorero rya Pentecote mu Rwanda (ADEPR) Rev. Karuranga Ephrem yasabye abakristo kuba mu mwanya umwe ngo kuko hari umugambi Imana ifite ku batuye Isi wo gutanga umwuka Wera.

Ibi umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga yabigarutseho kuwa Gatandatu tariki 8 Kamena 2019, mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’igiterane cya Pentecote cyakozwe na ADEPR mu rurembo rw’Umujyi wa Kigali, cyabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mu butumwa bwihariye yageneye itorero abereye Umushumba ku munsi wa Pentecote , Rev. Karuranga yabasabye kuba hamwe no kuba mu mwanya umwe, maze birinde ikintu cyose ctatuma bataba hamwe.

Yagize ati “Ubutumwa natanga ni ubwo gusaba abakirisitu n’abanyetorero muri rusange gukomeza kuba hamwe kandi bakaba mu mwanya umwe. Ikintu cyose cyatuma bataba hamwe ntibacyemerere kuko iyo abantu batari kumwe nta mwuka Wera uba uhari.”

Akomeza avuga ko “Hari umugambi w’Imana wo gutanga umwuka Wera mu Isi.Abanyarwanda twese twasenga tugakomeza gushakashaka Imana no kuyinginga kugira ngo abanyarwanda dukomeze kuba hamwe, kugira ngo umugambi w’Imana ufitye ku gihugu cy’u Rwanda usohore ndetse n’umugambi ifite ku itorero ukomeze ushyirwe mu bikorwa.”

Rev. Karuranga yasabye abo mu itorero abereye umushumba kuba hamwe mu gihe hamaze iminsi havugwa inkuru ya bamwe mu bayoboke b’iri torero basa n’abitandukanyije naryo, nyuma yo kwandikira inzego zitandukanye za Leta basaba kweguza abayobozi bakuru b’iri torero aho babashinja kugira uruhare mu bibazo byugarije itorero

Umushumba Mukuru w’Itorero rya Pentecote mu Rwanda (ADEPR) Rev. Karuranga Ephrem yasabye abakristo kuba mu mwanya umwe


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO