Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ,umunyamakuru Dieudonne Imanishimwe akarushinga n’umukunzi we Innocente bamaze igihe mu rukundo


Yanditswe na     Ubwanditsi
28 September 2018 saa 09:29'

Umunyamakuru Imanishimwe Dieudonne wamenyekanye cyane kuri Sana radio aho yakoraga mu bijyanye n’ibiganiro by’abahanzi n’amakorari ndetse kuri ubu yatangije ikinyamakuru cyandikirwa kuri internet cyandika ibijyanye n’iyobokama cyitwa ibyiringiro.rw ageze kure umushinga w’ubukwe bwe na Innocente Hashimwimana ,uyu nawe akaba umuririmbyi ukomeye mu karere muri korari zo mu itorero ADEPR.

Ubukwe bw’aba bombi buteganijwe kuwa gatandatu tariki ya 6 Ugushyingo 2018 mu karere ka Rubavu.Mu kiganiro na Dieudonne Imanishimwe yavuze ko atavuga uburyo yishimimye cyane ku kuba agiye gutera intambwe ajya mu cyiciro cy’abagabo akabana akaramata n’uwo yikundiye ngo ni ishimwe rikomeye cyane ku Mana.

Yagize ati:” Mfite ibyishimo byinshi cyane muri jye Kuba ngiye kubaka ,ni iby’igiciro kinini kuri njye, kuko icyo Imana yatubwiye igiye kugisohoza tukubaka urugo Imana yatugeneye rw’umunezero inshuti n’abavandimwe turabatumiye bazaze dufatanye uwo munezero”



Aba bombi bamaze igihe kinini mu rukundo none bahisemo kwibanira akaramata

Ubu bukwe kandi buteye ku buryo bukurikira:Saa yine ni ugusaba no gukwa mu busitani bwa Mere Double naho saa saba n’igice ni ugusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR paruwasi ya Gisenyi naho abatumiwe bazakirirwa kuri Kivu Garden RUBAVU..Dieudonne Imanishimwe avuga ko yakundiye Innocente ubugwaneza,kwiyubaha ndetse no gukunda Imana.Avuga kandi ko umukunzi we asanga ariwe Imana yari yaramubwiye igihe kinini yari amaze ategereje.

Aba bombi bavuga ko bahaye ikaze buri wese kuza mu bukwe bwabo ngo amarembo arafunguye bityo buriwese ngo ahawe ikaze muri ibi birori by’umunezero.

Ibitekerezo byanditswe Kuriyi nkuru

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.