Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Harabura iminsi 2 ,Serge Iyamuremye agakora igitaramo cy’amateka yise ngo "One Spirit Worship Concert”-Menya ibigezweho


Yanditswe na     Ubwanditsi
24 August 2018 saa 03:14'

Iyamuremye Serge uri mu bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda yatumiye Apôtre Habonimana Apollinaire ukomoka mu Burundi na Tembalami wo muri Zimbabwe, mu gitaramo azamurikiramo album ya gatatu yise “Biramvura”.

Igitaramo cyiswe “One Spirit Worship Concert” giteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 26 Kanama 2018, muri Serena Hotel i Kigali.

Iyamuremye wakunzwe mu ndirimbo “Arampagije”, “Amashimwe”, “Nta wundi nambaza”, “Nzaririmba Hoziana” na “Biramvura” igezweho, azamurikiramo album ye ya gatatu y’indirimbo 10.

Iki gitaramo yagitumiyemo abahanzi barimo Apôtre Apollinaire Habonimana ukomoka i Burundi, Umunya-Zimbabwe Tembalami, Patient Bizimana, Arsene Tuyi na Irimbere christian n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ya True Promises na Gisubizo Ministries.


Iyamuremye yatangaje ko ari gusenga asaba Imana kuzitamurura mu gitaramo cye.

Yagize ati “Turi gukora ibishoboka kugira ngo tuzatange icyo Yesu yadushyize ku mutima. Abahanzi nahisemo nizeye ko umwuka wera azabakoreramo imirimo idasanzwe. Iki gitaramo nagiteguye muri iki gihe kuko aricyo Imana yampitiyemo ngo nyivugire. Ntabwo biba byoroshye Ariko Imana ihora ibana natwe ibihe byose. ”

Iyamuremye yateguye iki gitaramo nyuma y’imyaka ibiri yari amaze adakorera ibikorwa byagutse mu Rwanda.

Yavuze ko Abanyarwanda bazaryoherwa n’iki gitaramo yanatumiyemo Tembalami ukomoka muri Zimbabwe (wageze i Kigali ku wa 22 Kanama 2018). Tembalami yamamaye mu ndirimbo “Tomurumbidza” yakoranye na Wellington Kwenda.

Ati “Tembalami ni umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Amajyepfo cyane muri Zimbabwe. Amaze iminsi akorera ibitaramo muri Amerika. Yaje mu Rwanda mu gitaramo cyanjye no gusoza umushinga w’indirimbo twatangiye gukorera amashusho. ”

Mu rugendo rwe nk’umuramyi, Iyamuremye amaze kumurika album ebyiri zirimo “Nta mvura idahita” na “Arampagije. ”

Iyamuremye Serge ari mu bahanzi b’Abanyarwanda bitabiriye igitaramo ’Fragrance of Worship’ yabereye mu Mujyi wa Kigali mu ntangiriro za Nyakanga 2018
Kwinjira muri “One Spirit Worship Concert” ni amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi (10.000 Frw) mu y’icyubahiro. Abagura amatike mbere y’igitaramo bagabanyirizwa ibiciro ku 4000 Frw mu myanya isanzwe na 8000 Frw mu y’icyubahiro.


Abahanzi bose bazitabira iki gitaramo bemeje amakuru ko biteguye kandi ubwiza bw’Imana buzagaragara

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.