Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki Korali la Fraternite ya ADEPR Ruyenzi igakora igitaramo izapfunduriramo agaseke abakunzi bayo

Ubwanditsi , December 2017

Korali la Fraternite ya ADEPR Ruyenzi ikomeje imyiteguro y’igitaramo izapfunduriramo agaseke abakunzi bayo. Ni igitaramo cy’imboneka rimwe kizongera kwibutsa benshi imbaraga z’Imana nuko yagiye ibana nabo mu bihe bitandukanye. Kugeza ubu yaba ku ruhande rwa korali ubwayo ndetse n’abazayifasha imyiteguro ikaba irimbanije, umunsi ukaba utinze kugera ngo igitaramo gitangire.

Korali la Fraternite ya ADEPR Ruyenzi igiye gushyira ahagaragara umuzingo w’amajwi audio Album) wari umaze igihe utegerejwe na benshi. Ni mu gikorwa kizabera ahazwi nko kuri “Angels Palace”, iherereye munsi y’urusengero rwa ADEPR Ruyenzi, ni mugitaramo cyatumiwemo amakorali n’abavugabutumwa batandukanye giteganijwe tariki ya 17 Ukuboza 2017.


Korali La Fraternite ni umutwe w’abaririmbyi barangwa n’urukundo rwa kivandimwe

Korali la Fraternite yatangiye 2002, itangirana n’abaririmbyi 64, bavuye mu kwihuza kw’amakorali 2 imwe yitwaga Jehovanis n’indi yitwaga Simuruna. Kugeza ubu ni abaririmbyi 80,

Kuri icyi cyumweru tariki ya 17/12/2017, iyi korali izashyira ku mugaragaro album yambere y’amajwi bise”Uri uwo kwizerwa”, izaba iriho indirimbo 12.

Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album zirimo izizwi nka “Bari hamwe, Ijambo ndetse niyitiriwe album bise “Uri uwo kwizerwa”.

Muri uyu muhango hatumiwemo korali Bonheur ibarizwa kuri paruwasi ya Runda, korali abatoranijwe ya Kimisaga ya mbere ahazwi nko mu Kove. Umuvugabutumwa kuri uyu munsi ni umubwirizabutumwa bwiza witwa Habimana Stanislas

Iki gitaramo kizabera munzu y’ibirori izwi na “Angels Palace”, ihererye munsi y’urusengero rwa ADEPR Ruyenzi, kizatangira ku isaha ya saa saba z’amanywa tariki ya 17 Ukuboza 2017.

Bwana Nshimyumuremyi Semy, umuyobozi wa korali la Fraternite aganira n’itangazamakuru , yadutangarije ko imyiteguro y’iki gitaramo irimbanije kandi bari gutegura udushya twinshi kuburyo abazitabira iki gitaramo bazanezerwa byimazeyo.

Iyi korali yavuze ubutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu ariko bibanda cyane aho iyi korali yavukiye, ikaba yaragize uruhare mu ivuka ry’imidugudu itatu irimo ADEPR Muganza, ADEPR Bucyimba ndetse na ADEPR Musebeya.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kwaguka kwabo babikesha kwitangira umurimo, urukundo no gushyira hamwe uko umuntu wese ashobojwe. Kugeza ubu uwayoboye iyi korali igitangira akaba yarabaye pasitori, ubu akaba ayobora umudugudu wa Muganza, naho uwayiyoboye bwa kabiri akaba ari mwalimu ku mudugudu wa Bucyimba ndetse n’uwayiyoboye bwa gatatu ubu akaba ari mwarimu ku mudugudu wa Musebeya, ndetse n’abandi babaye abarimu n’abapasitoro bari hirya no hino bayikozemo umurimo.

Korali La Fraternite ni umutwe w’abaririmbyi barangwa n’urukundo rwa kivandimwe nkuko izina ryabo riri dore ko La Fraternite bivuga abavandimwe bityo bakaba barahisemo iryo zina kuko ngo bumvaga bashaka kwimakaza urukundo hagati yabo, bakabyigisha n’abandi bantu. Si ukuririmba gusa, ahubwo La Fraternite banakora ivugabutumwa hirya no hino ndetse bajya banakora ibikorwa by’urukundo bagafasha abatishoboye bakabaha ubwisungane mu kwivuza.


Pastor Kalisa Jean Marie Vianney umuyobozi wa ADEPR Ruyenzi

UMVA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA KORALI LA FRATERNITE:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO