Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Hakozwe indirimbo yo gusabira ’umugisha’ nyakwigendera Kizito Mihigo

Ubwanditsi , 1 month ago

Iyakaremye Emmanuel [Emmy Pro] usanzwe umenyerewe mu gutunganya indirimbo z’amakorali n’abahanzi bo muri Kiliziya Gatolika abinyujije muri ‘studio’ ye ‘Universal Records’, yisunze Nizeyimana Denys Nyituriki bakora indirimbo yo gusabira umuhanzi Kizito Mihigo uherutse kwitaba Imana.

Kizito Mihigo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Inuma, Arc en Ciel’ n’izindi zifashishwa muri Kiliziya Gatolika aherutse gupfa ‘yiyahuye’ ku wa 17 Gashyantare 2020.

Iyi ndirimbo ’Mutuze aheza’ yo kumusabira kuruhukira mu mahoro no kujyanwa mu Ijuru kwa Jambo yasohotse mu ijoro ryo ku wa 21 Gashyantare 2020.

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatandatu aribwo hateganyijwe umuhango wo gusezera kuri uyu muhanzi wagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa muri Kiliziya Gatolika dore ko yahimbye indirimbo nyinshi zifashishwa.

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bugaruka ku kuzirikana “Umuvandimwe wacu #KizitoMihigo: Dusabe Imana kumutuza aheza, ahatagatifu, imwiyereke iteka mu Ngoro yayo, aruhukire mu mahoro.”

Emmy Pro wahimbye iyi ndirimbo akanagira uruhare mu itunganywa ryayo yavuze ko bayikoze mu rwego rwo gukomeza kuzirikana “Uruhare rwe mu iyogezabutumwa muri Kiliziya Gatolika: indirimbo ze, ibitaramo bye, inyigisho ze, ibiganiro bye.”

“ Uko yavugaga amahame y’ukwemera kwacu ahantu hose n’imbere ya bose. Hano ku isi duhombye intumwa ikomeye, ariko mu ijuru twungutse umuvugizi.”

Abo mu muryango wa Kizito Mihigo batangaje ko nyakwigendera arasezerwaho kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, mu irimbi rya Rusororo riherereye mu karere ka Gasabo.

Umva hano indirimbo yo gusabira Kizito Mihigo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO