Sangiza iyinkuru Inshuti zawe kuri :

Hafunzwe kiliziya yashyinguwemo umubiri wa Yezu, kubera imisoro


Yanditswe na     Ubwanditsi
1 March 2018 saa 03:53'

Abakirisitu bo mu madini atandukanye i yeruzalemu bafunze kiliziya irimo imva ya Yezu bitewe nuko Leta ishaka kubishyuza imisoro kubera iyo kiliziya.

Ubusanzwe ngo bitewe nuko insengero zegereye iyi kiliziya zisabwa gusora kuko abakerarugendo baza bagasiga amadevise muri izo nsengero ndetse n’iyo kiliziya, leta y’iki gihugu ikomeje gusaba izi nsengero na kiliziya gutanga imisoro.

Aba ni bamukerarugendo baba baje gusengera kuri iyi Kiliziya

Ubuyobozi bwa Yeruzalemu bwatangaje ko kiliziya n’andi madini igihe badatanze imisoro, bitaba bava aho basengera bakagenda burundu, aho hagahindurwa ahantu hazajya hakurura ba mukerarugendo.

Ibi ngo ubuyobozi bwa yeluzalemu bwabitangaje bwitwaje ko amahoteli acumbikira ababa baza gusura iyi kiliziya asora nyamara kiliziya n’andi madini yo ntibasore.

Aha bivugwa ko hashyinguwe umubiri wa Yezu

Umuyobozi w’umujyi wa Yeruzalemu, Nir Barkat avuga ko umujyi ayoboye ugomba kwishyura agera kuri miliyoni 186 z’amadolali, kandi amadini yo akishyura amenshi muri aya.

Ikinyamakuru Christianity today cyatangaje ko ubuyobozi bw’aya madini bwababajwe n’icyemezo cyo kwishyura iyi misoro, bigatuma bafunga iyi kiliziya nyamara uri mu gihe cyo gusenga cyane, igihe cy’igisibo bitegura pasika.

Bavuga kandi ko ibi bishobora kuba bishingiye ku ivangura rikorerwa amadini bitewe nuko umubare w’abakristu ari wo muto ugereranije n’ab’idini ry’abahahudi.

Yeluzalemu ni umujyi ubusanzwe usurwa cyane na ba mukerarugendo ndetse n’abashakashatsi baturutse impande zitandukanye z’isi bitewe n’amateka ashingiye kuri Bibiliya.

Iyi Kiliziya yafunzwe kubera imisoro, ngo bamukerarugendo bayizamo ni benshi kandi ngo basiga akantu

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.