Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gusengera mu materaniro, za misa n’ahandi hahurira abantu benshi byahagaritswe ibyumweru bibiri

Editorial , 2 weeks ago

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo ko ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi byose bihagarikwa birimo no kujya mu nsengero, kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyageze mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa mbere wanduye Coronavirus yagaragaye mu Rwanda, uyu akaba ari Umuhinde waturutse Mumbai ku wa 8 Werurwe 2020.

Yageze kwa muganga kuri uyu wa 13 Werurwe, bamusangamo Coronavurus ahita ashyirwa mu kato.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko hafashwe icyemezo ko ibikorwa byose bihuza abantu benshi birimo n’amateraniro cyangwa za Misa biba bihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, kugira ngo harebwe aho ibintu bigana.

Nyuma y’umuntu wagaragaye wahise anashyirwa mu kato, umuryango we nawo washyizwe mu kato kimwe n’abakozi bakorana muri rimwe mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda.

Bivuze ko kuri ubu nta muntu wemerewe kujya mu materaniro mu rwego rwo gukomeza gukaza ingamba zo gukumira iki cyorezo cya COVID 19.

Dr Ngamije yabwiye IGIHE ko “Niwo mwanzuro guverinoma yafashe, abantu bakoreshe ubundi buryo, bigishirize ku maradiyo, ariko muri ibi byumweru bibiri twirinde guhura nk’uko twajyaga duhura, kubera ko hari ibyago byinshi cyane ko abantu bakwandura ari benshi.”


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO