Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gusengera amazi agahinduka amaraso, gukiza abafite ubumuga bakajugunya imbago n’ibindi -Ikiganiro na Bishop Bosco

Editorial , 4 months ago

Iyo winjiye mu cyumba kiberamo amateraniro mu Itorero Zeraphath Holy Church uhasanga imbago zifashishwa n’abafite ubumuga, ndetse n’amagare yagenewe abafite ubumuga birunze ahantu mu nguni.

Amakuru ataravuzweho rumwe ni uko izi mbago n’aya magare ari ibyahoze bikoreshwa n’abafite ubumuga ariko nyuma bakaza muri uru rusengero bagasengerwa bagakira ubumuga bagahitamo gusiga izo nyunganirangingo.

Hari benshi ariko batajya bemera ko aribyo koko kugeza n’ubwo bahamya ko ari Umuyobozi w’iri torero ugura imbago akazirunda mu rusengero kugira ngo abazohasanga bagire ngo ni abantu bari bazizanye bagakira ubumuga bagahita bazihasiga.

Umushumba Mukuru w’Amatorero ya Zeraphath Holy Church mu Rwanda, Bishop Harerimana Jean Bosco yaganiriye na IYOBOKAMANA asobanura byimbitse ibijyanye n’ibitangaza bivugwa muri iri torero n’ibindi benshi bibaza.

Bishop Harerimana yavuze ko Yesu yasigiye amavuta abakozi be kugira ngo babashe gukiza abarwayi mu izina rye ari nayo mpamvu kuri we atari igitangaza kuba yabasha gukiza ufite ubumuga.

Ati “Bibiliya irabisobanura, Yesu yasize amavuta aravuga ngo mugende musengere abarwayi bazakira. Ku bwanjye Yesu abakijije abarwayi ntabwo ari igitangaza kuko ni ibintu yavuze ati musengere abarwayi, abafite ubumuga bazakira. Ibyo ni ibintu Yesu yasize avuga.”

Yakomeje agira ati “Ibyo Yesu yabikoze kuko yari yaje mu Isi aje gucungura abantu no kubohora abantu, nk’abo ubona baje bagenda n’imbago ntabwo baba barazivukanye. Yesu ni umuganga uri hejuru y’abandi baganga kandi uyu munsi ntabwo ariwe ukora ahubwo akorera muri twe.”

Imana irashoboye

Bishop Harerimana akomeza avuga ko Imana ishoboye kandi niba hari ubihakana yaza mu materano yo ku wa Gatatu cyangwa ku Cyumweru ahakorera iri torero mu Murenge wa Remera inyuma y’akagari ka Rukiri hafi y’ahazwi nko kwa Rwahama.

Yakomeje agira ati “Dufite ubuhamya bw’abantu benshi bagiye bakira. Abantu ni bizera Imana byose irabishoboye kandi byonyine n’izina ryanjye ntabwo rinyemerera kujya kugura imbago kuko n’uzigurisha yahita ambaza aho nzijyanye.”
“Ariko ibyo ni ya myumvire y’Abanyarwanda n’uwapfuye ntibemera ko yapfuye babyemera ari uko bamurengejeho igitaka. Abadukurikiye icyo nababwira ni kimwe, Yesu arakiza.”

Uyu mukozi w’Imana kandi yaburiye abahanuzi b’ibinyoma bari kwaduka muri iyi minsi bishushanya ko bakora ibitangaza ababwira ko igihe kizagera bagakorwa n’isoni gusa kuri we ngo ibintu byose ntabwo byabonekamo ukuri gusa hagomba kubonekamo n’ababeshya.

Reba ikiganiro kirambuye na Bishop Harerimana


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO