Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gukorera Imana si ukuririmba no gusohora Album nyinshi-Korali Louange ya ADEPR Gatsata -Amafoto

Vincent Nsengiyumva , 3 months ago

Mu mpera z’icyumweuru gishize Korali Louange ya ADEPR Gatsata yakoze igiterane gikomeye cyo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye. Ni igiterane cyitabiriwe bikomeye ku buryo mu minsi 2 cyamaze abantu bakivuyemo bahembutse ndetse banatanga inkunga y’asaga miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) yo gufasha abababaye.

Iki giterane cyabaye kuwa Gatandatu taliki 20 no ku Cyumweru 21 Nyakanga 2019 kibera ku rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Gatsata.

Ubwo cyatangizwaga ku wa Gatandatu cyitabiriwe n’amakolali yo muri ADPR Gatsata ndetse n’ubuyobozi bw’iri torero.

Ku munsi ukurikiyeho ku Cyumweru abakirisitu bo muri ADEPR Gatsata bataramiwe n’iyi Korali Louange ari nayo yafatanyije n’ubuyobozi bw’itorero gutegura iki giterane.

Korali Jehovanis ya ADPR Cyahafi yaje kwifatanya na Korali Louange ihesha umugisha ukomeye abakirisitu bo mu Gatsata bitabiriye iki giterane ku munsi wo ku Cyumweru.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’Iyobokamana Perezida wa Korali Louange ya ADPR Gatsata NDAYISENGA Jean Jacques yavuze ko bahishuye gukorera Imana icyo aricyo, aho basanze atari ukuririmba gusa.

Yagize ati " Twahishuriwe neza y’uko gukorera Imana atari ukuririmba gusa, si ukugura ibyuma nta nubwo ari ugusohora za Album nyinshi z’indirimbo."

Yakomeje avuga ko gukorera Imana nyakuri hagomba no kugaragaramo ibikorwa byo gufasha abababajwe n’ubuzima bwa buri munsi.

Ati " Twasanze muri gahunda tugira y’umwaka tugomba no gukora ibikorwa byo gufasha abababaye, tukabaha agaciro. Mu myaka umunani tumaze dukora iki gikorwa ubushobozi bwavaga muri Korali. Iyo wabaraga wasangaga ku mwaka dukoresheje nka miliyoni n’ibihumbi magana arindwi avuye muri twebwe. Niyo mpamvu dukangurira n’abandi bantu bumva bafite umutima kutwegera bakadufasha, natwe dugakomeza gufasha abatishoboye."

Korali Louange nk’imwe muri Korali 5 zikorera umurimo w’Imana kuri ADPR Paruwase Gatsata iasanzwe ikora ibindi bikorwa by’urukundo birimo nko gutangira abantu ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle) ,kubakira abatishoboye , gufasha bagenzi babo b’abaririmbyi batishoboye n’ibindi bikorwa batangije muri 2008.

Mu myaka 11 iyi Korali imaze ikora ibikorwa bitandukanye by’urukundo birimo kugemurira abarwayi inshuro 2 mu kwezi mu bitaro bitandukanye n’ibindi..

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’itorero , Rev.Karangwa Alphonse umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatsata yavuzeko ashima cyane Korali Louange ku bw’igitekerezo cyiza bagize cyo kujya bakoraa ibikorwa by’urukundo.

Uyu mushumba yageneye ubutumwa andi makorali n’abakristo muri rusange ko badakwiye kwirengagiza kugira neza no kugira ubuntu kuko aribyo bizana umugisha.

Uyu mushumba ashimangira ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa aboneraho kwaturira amagambo y’umugisha kuri iyi korali y’uko imirimo bakora izabaherekeza.

Korali Louange yakoze igiterane cyahembuye imitima ya benshi

Ni igiterane cyamaze iminsi ibiri gikusanywamo asaga miliyoni 3 yo gufasha abababaye

Perezida wa Korali Louange ya ADPR Gatsata NDAYISENGA Jean Jacques yavuze ko bahishuye gukorera Imana icyo aricyo

Rev.Karangwa Alphonse Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Gatsata yashimye cyane Korali Louange ku bw’umutima wo gufasha bagira

Korali Jehovanis ya ADPR Cyahafi yaje gushyigikira bagenzi babo muri iki gitaramo

Iki giterane cyaritabiriwe mu buryo budasanzwe

Bagize ibihe byiza muri iki giterane

Ni igiterane cyitabiriwe n’abavugaburumwa banyuranye

Ev. Muvunyi Hypolite niwe wabwirije ijambo ry’Imana ku Cyumweru

Perezida w’abaterankunga ba Korali Louange, Muramira Bernard, yashimiye iyi korali kubw’ibikorwa byiza biyiranga


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO