Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gisubizo Ministries bakoranye na Gentil Misigaro indirimbo ihumuriza imitima mu bihe bya Koranavirusi

Editorial , 2 months ago

Itsinda ry’abaramyi rimaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gisubizo Ministries ryifashishije Gentil Misigaro mu ndirimbo yo guhumuriza abatuye Isi muri ibi bihe bugarijwe n’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Koronavirusi.

Iyi ndirimbo bise ‘Ntidufite Gutinya’ yasohotse ku wa 29 Werurwe 2020, mu gihe Isi yose yugarijwe bikomeye n’icyorezo cya COVID 19, cyahagaritse imitima ya benshi bitewe n’uko bimwe mu bikorwa bya buri munsi kuri ubu bitari gukorwa.

Umuyobozi Mukuru wa Gisubizo Ministries, Runyambo Eddy yabwiye IYOBOKAMANA, ko batekereje gukora iyi ndirimbo bagamije guhumuriza abantu by’umwihariko muri ibi bihe barimo by’icyorezo cya COVID 19.

Yagize ati “Ni indirimbo ihumuriza abantu! Abantu bari mu bibazo by’ubwihebe bitewe n’iki cyorezo cya COVID19, twatekereje amagambo dushobora kubaha y’ihumure tubinyuza muri iyi ndirimbo kugira ngo ibafashe kumenya ko ubuzima bwabo buri ku Mana nta mpamvu yo kwiheba.”

Yakomeje agira ati “Nta kindi twabwira abakristo uretse kubabwira ko ubuhungiro bwabo buri ku Mana.”

Runyambo yasabye abantu gukomeza kurushaho kwegera Imana no kuyizera kandi bakarushaho gusenga muri ibi bihe Isi yugarijwe n’ibyorezo ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye.

Ati “Turifuza ko dukomeza kurushaho kwegera Imana kurushaho kandi tukayegera dufite ibyiringiro no kwizera ko ariyo ifite ubuhungiro bwacu. Ijambo ry’Imana riravuga ngo iyo aba atariyo yarindaga umudugudu, umurinzi yaba abereye.

“Uburinzi bwacu buri ku Mana, tureke gutinya twumve amagambo ari muri iyi ndirimbo kandi iradufasha muri ibi bihe.”

Umuyobozi wa Gisubizo Ministries avuga ko bahisemo gukorana iyi ndirimbo na Gentil Misigaro nk’umuramyi w’umuhanga kandi babonaga .

Indirimbo ‘Ntidufite Gutinya’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Boris ndetse na mugenzi we Buruce, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Fleury Legend.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO