Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gisèle Precious yibukije urukundo Imana yakunze abantu n’ibyo yabakoreye

Editorial , 2 months ago

Umuhanzikazi Nsabimana Gisèle [Gisèle Precious] yashyize hanze indirimbo yise ‘Mbega Urukundo’ yibutsa abatuye Isi urwo Imana ibakunda rutagira urugero.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 30 Werurwe 2020, ni iya mbere uyu muhanzikazi akoze muri uyu mwaka.

Ubutumwa rusange buyirimo bugamije kwibutsa abantu urukundo rwa Kristo no kurwamamaza.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA yavuze ko “Nayikoze ngamije kwibutsa abantu urukundo Imana yadukunze cyangwa urwo Yesu yadukunze rugatuma atwitangira.”

Iyi ndirimbo ije ikurikira iyitwa ‘Shimwa’ yaherukaga gushyira hanze mu Ukuboza 2019, yavuze ko amashusho yayo azajya hanze nyuma y’ibi bihe Isi irimo by’icyorezo cya COVID 19.

Gisèle Precious yasabye abanyarwanda by’umwihariko abatarakira Kristo nk’Umwami n’umukiza wabo kuzumva iyi ndirimbo kugira ngo babashe gushaka agakiza hakiri kare.

Yavuze ko muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Koronavirusi abantu basabwa kwegera Imana cyane no kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe.

Ati “Nta mpamvu yo kugira ubwoba ahubwo turusheho gusenga, kwegera Imana no kuyibonamo inyembaraga, twere kugira ubwoba bw’ibihari ahubwo bitubere igihe cyiza cyo kwegerana n’Imana. Uyu ni umwanya mwiza twabonye wo kongera kwegera Imana”

Uyu muhanzikazi uri gukora alubumu ye ya mbere, ‘Mbega Urukundo’ ni indirimbo ya karindwi mu zizaba zigize iyi alubumu ateganya kumurika mu mpera z’uyu mwaka mu gihe nta gihindutse.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO