Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Girira Imana ikizere ibyo yavuze izabisohoza kuko ntibeshya-indirimbo nshya ya Salem Choir ADEPR Kabuga Ville

Ubwanditsi , 2 months ago

Korali Salem ibarizwa muri Paroisse ya Rusororo k’Umudugudu wa Kabuga Ville, yatangiye Umurimo wo kuririmbira Imana mu mwaka w’2004 itangirana abaririmbyi 20 ubu igeze kubaririmbyi basaga 127 barimo Abagabo, Abagore, Abasore n’abakobwa; Iyi Korali yasohoye Album yambere y’amajwi n’amashusho yitwa “Umukiranutsi Ararinzwe” y’amajwi n’amashusho, ubu ikaba irimo kwitegura iya kabiri nkuko babitangaza.


Salem Choir ADEPR Kabuga Ville mu ndirimbo nshya bise ngo "Iyabivuze"

Korali Salem yamenyekanye mundirimbo zayo nziza zakunzwe nk’iyitwa Ibanga, Ibasha, Umukiranutsi ararinzwe n’izindi. Nyuma yo kwitabira ibiterane bitandukanye harimo ibyo baheruka kwitabira birimo ibyabereye: muri Paruwasi ya Matimba mu Karere ka Nyagatare aho yanagabiwe inka, Rugalika muri Kamonyi, Gatenga k’Umudugudu wa Gatenga n’uwa Karambo, banitabiriye kandi igiterane cyabereye muri Paruwasi ya Gasave k’Umudugudu wa Gasave, muri Dove Hotel ndetse n’ahandi henshi hatandukanye; ubu noneho yashyize hanze indirimbo nshya yitwa:Iyabivuze.

Aganira na IYOBOKAMANA.COM, Umuyobozi wa Korali Salem Madame Kampororo Jeanette yavuze ko mbere ya byose bashima Imana yabashoboje gukora Album yambere Umuiranutsi Ararinzwe ikaba yarakunzwe na benshi haba abo mu Rwanda no hanze yarwo, akaba ari nayo mapmvu batangiye igikorwa cyo gukora Album ya kabiri itangijwe n’Indirimbo Iyabivuze.

Abajijwe kubijyanye n’ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, Fidele Gatabazi akaba ari nawe mutoza wa Korali Salem mu Ijambo rye yagize ati:” Indirimbo Iyabivuze irimo ubutumwa bwo gusubiza ibyiringiro mu bantu bafite amasezerano bahawe n’Imana, ibibutsa ko badakwiye gucika integer ko ahubwo bagomba kugirira Imana icyizere kuko Iyabivuze ari iyo kwizerwa no kubikora izabikora.”

Gatabazi ahamya adashidikanya ko iyi ndirimbo izagera kure bo batabasha kugera kandi ko izahembura imitima ya benshi cyane cyane abari batangiye gucika intege bashidikanya kumasezerano y’Imana yongeraho ko ari indirimbo ibimburiye izindi kuzizasohoka kuri Album ya kabiri.

Kubijyanye n’imishinga iri imbere ya Korali Salem, batangaza ko barimo gukora izindi ndirimbo zizasohoka kuri Album ya Kabiri, bakomeje kandi no kwitabira ibiterane bitandukaanye, by’umwihariko Korali Salem yateguye igiterane mu kwezi kwa Gatandatu tariki 21-23/2019; ni igiterane kiswe “Turakomeje Festival”, cyatumiwemo Korali Baraka ya Nyarugenge na Korali Abakorerayesu ya Rukurazo.

Korali Salem ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Paruwasi ya Rusororo k’Umudugudu wa Kabuga Ville ni imwe mu makorali akomeye cyane kandi akunzwe abarizwa hano mu gihugu cy’ u Rwanda , ari nako bakomeje kwitabira cyane ibiterane bitandukanye hagamijwe kwamamaza Yesu Kristo nk’Umwami n’ umukiza.

Usibye kuririmba kandi Korali Salem yagiye irangwa n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye, gusura abarwayi, kuremera imfubyi n’abapfakazi, gutanga ubwisungane mukwivuza n’ibindi.

UMVA INDIRIMBO IYABIVUZE NIYO KWIZERWA NO KUBIKORA IZABIKORA BY SAREMU CHOIR ADEPR KABUGA VILLE(OFFICIAL AUDIO 2019:


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO