Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abajyana na Yesu gutabara abandi nibo bazagabana umugisha w’Imana. "Gira uwo ugaburira muri iki gihe kiruhije"

Ubwanditsi , 1 month ago

Ku bemera Ijambo ry’Imana, Bibliya iravuga ngo: Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusura impfubyi n’abapfakazi, mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi. (Yakobo 1:27). ..... Amatorero n’amadini ndetse n’abagiraneza bakomeje ibikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus.

Itorero Mission Internationale du Plein Evangile [MIPE] rikorera i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi n’umushumba waryo Dr. Aphrodise H. bari mubatekereje gushyira mu bikorwa icyo Ijambo ry’ Imana risaba gukora mu gihe nkiki.

Ibyanditswe byera muri Matayo 25:41-45 havugwa inkuru z’uburyo Yesu azatungura abantu akababwira kujya i bumoso bari bazi ko bari bushyirwe Iburyo.

Har abazatungurwa no kumva Yesu ababwira ati: ari nshonje ntimwamfungurira; nagize inyota ntimwampa icyo kunywa; naje ndi umugenzi ntimwancumbikira; nari nambaye ubusa ntimwanyambika; nari ndwaye cyangwa ndi imbohe ntimwaza kunsura.’...Bazashinga urubanza bati: twakubonye rya Mwami ushonje ntitukugaburire, twanze kugusura ryari uri munzu y’imbohe? Twanze kugucubikira ryari?.... ati: igihe mwangaga kubikorera umwe woroheje ninjye mwabikoreye.

Muri iki cyanditswe harimo amasomo menshi akomeye ku mukristo aho bigaragara ko umuntu wese ugira umutima wo gutabara abandi azagabana umugisha w’Imana.

Ni nk’uko muri iki gihe turimo Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus hari abantu benshi bakeneye ubufasha bagizweho ingaruka n’amabwiriza yo kuguma murugo kubwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Umushumba wa MIPE Dr. Aphrodise H. yavuzeko gufasha bidasaba ko umuntu afite ubushobozi bwinshi ko ahubwo bisaba umutima munini w’impuhwe kandi uzirikana ko Bibliya ivuga ngo" "Uhaye umukene aba agurije Imana". (Imigani 19:17) Nanone umubwiriza akavuga ko umuntu utanga akwiragiza ariwe urushaho kunguka kuruta udatanga.

Yagize ati “Ndashishikariza umuntu wese ufite umutima w’ubutabazi ko muri iyi minsi y’icyoroezo cya COVID-19 yazirikana abashonje byibuze buri muntu uko yifite "Akagira umukene agaburira muri iki gihe inzara ibica.”

Uyu mushumba yakomeje avuga ko bitarangiye ahubwo hamwe n’abakristo bazakomeza iki gikorwa mu gihe bishoboka mugushyira mu bikorwa icyo ijambo ry’Imana rivuga gukora mugufasha abatishoboye.

Yaravuze ati: “Tumaze dukusanya ubushobozi twibonamo bwihuse, habonetse amafaranga angana n’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda tuyoherereza umuntu wabidufashamo akayagura ibyo kurya akagira imwe mu miryango itishoboye yaramirwa aho iri muri iki gihe abantu mu Rwanda bari mu ngo zabo kubera kwirinda icyorezo cya COVID -19.”

Banyujije ubu bufasha Ku IYOBOKAMANA ngo bugezwe ku miryango ishonje cyane batazi ibaramire. K’ubufatanye bw’IYOBOKAMANA n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze habayeho gushaka abakeneye ubufasha kurenza abandi muri ibi bihe bya COVID19.

Abahawe ubufasha ni imiryango 20 yahawe Umuceri, ifu y’ubugari ndetse n’ibishyimbo.

Umuyobozi w’inzego za Leta wari muri iki gikorwa Olvier Mutwarasibo (y’indashyikirwa) mu mudugudu w’Imanzi mu Kagari Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge yavuze ko bashimishijwe cyane n’iyi nkunga yahawe abaturage batishoboye

Yagize ati “Abagize uruhare bose kugirango ibi byo kurya biboneke tubasabiye umugisha uturuka ku Mana kuko bagaburiye imiryango 20 y abantu batishoboye kubera ingaruka n’iki cyorezo cya COVID -19.”

Mutwarasibo Olivier yakomeje avuga ko “Imana isubize aho mwakuye kandi ibiture ikubye inshuro nyinshi aho mwakuye ".

Uyu muyobozi yasabyeko n’abandi bagiraneza bakwiriye gukomeza gufatikanya na Leta kwita kuri bagenzi babo batishoboye muri iki gihe.




Imiryango 20 itishoboye yo mu mudugudu w’Imanzi mu kagari Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo yashyikirijwe ibyo kurya birimo umuceri ,Kawunga n’ibishyimbo byose bifite agaciro k’ibihumbi 300Frw










ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO