Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gicumbi: Umubikira wayoboraga ikigo nderabuzima yakoze impanuka ahita yitaba Imana

Ubwanditsi , 2 months ago

Soeur Terimbere Theopiste wayoboraga ikigo nderabuzima cya Rushaki mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, yitabye Imana aguye mu mpanuka ikomeye yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kamena 2019.Uyu mu bikira yapfanye n’umumotari wari umutwaye amujyanye mu kazi.

Amakuru aturuka mu kigo nderabuzima cya Rushaki, avuga ko Soeur Terimbere Theopiste wari umuyobozi wabo yakoze impanuka ubwo yavaga mu mujyi wa Gicumbi ari kuri moto bari mu muhanda wa Rukomo mu murenge wa Manyagiro berekeza i Gicumbi mu mujyi ahari iki kigo nderabuziima yari ayoboye.

Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bwa Soeur Terimbere Theopiste n’umumotari wari umujyanye mu kazi, yatewe n’imodoka y’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi, yabagonze bihita birangira.

Ubwo bamaraga kugongwa bamaze kwitaba Imana, imirambo yabo yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Byumba biherereye mu mujyi wa Gicumbi.

Soeur Terimbere Theopiste yitabye Imana afite imyaka 37 y’amavuko. Yitabye Imana yari avuye gusura abo mu muryango we.

Soeur Terimbere Theopiste wayoboraga ikigo nderabuzima cya Rushaki yitabye Imana azize impanuka ya moto


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO