Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gentil Misigaro yatangiriye i Dallas urugendo rw’ibitaramo azakorera muri Amerika n’Uburayi

Vincent Nsengiyumva , 2 months ago

Kuri iki Cyumweru tariki 7 Nyakanga 2019 nibwo Umuramyi Gentil Misigaro yatangiriye urugendo rw’ibitaramo bye i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ibitaramo yise “Biratungana” bizazenguruka mu bihugu bitandukanye byo muri Amerika n’Uburayi.

Igitaramo cyo gufungura urugensdo rwe cyabereye mu mujyi w’i Dallas kuri iki Cyumweru, cyitabiriwe n’imbaga y’abakunzi b’ibihangano bye batahanye akanyamuneza.

Iki gitaramo Gentil yakoze cyafunguye ibindi bigiye kubera mu bice bitandukanye bya Amerika n’Uburayi yafatanyije n’abaramyi batandukanye barimo Zawadi, Gikundiro, Yanick na Pastor Jacques.

Gentil Misigaro yatangaje ko ibi bitaramo yabiteguye kubera ubusabe bw’abakunzi b’indirimbo ze batuye ku migabane itandukanye bifuza ko yazabataramira mu bihugu byabo.

Biteganijwe ko nyuma y’iki gitaramo yakoreye i Dallas hazakurikiraho ikindi kizabera muri Arizona ku itariki 28 Nyakanga 2019.

Uyu muramyi uherutse gukorera igitaramo gikomeye mu Rwanda, avuga ko n’amara guhetura ibyo yateganyije muri Amerika azahita akomereza ku mugaba w’Uburayi.

Gentil Misigaro ni umuhanga mu gucuranga guitari

Portfolio


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO