Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gentil Misigaro yashyizeho uburyo bwo kwifashisha YouTube atanga ihumure mu bihe bya Koronavirusi

Editorial , 2 months ago

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro yashyizeho uburyo bwo kwifashishaYouTubemu kubana n’abamukurikira mu bihe bikomeye Isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Koronavirusi.

Ni umushinga yatangiye ku wa 23 Werurwe 2020, mu bihe abantu benshi ku Isi basabwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19.

Uburyo bikorwamo, atangira asengera abantu baba abarwaye Koronavirusi, abagizweho ingaruka n’iki cyorezo mu buryo butandukanye, ababuze akazi kubera iyo mpamvu ndetse no gukangurira abantu gufashanya muri ibi bihe.

Mu kiganiro yagiranye na FINE FM yavuze ko iyi ari gahunda yashyizeho agamije gukomeza kuba hafi y’abakunzi b’ibihangano bye muri rusange ariko anabashishikariza gukomeza gusenga no gufasha abatishoboye muri ibi bihe.

Yavuze ko “Ni ukugira ngo dukangurire abantu gukomeza gusengerana, gufashanya muri ibi bihe barimo, ikindi ndi gukora ni ugutanga amagambo y’ihumure hanyuma tukanaririmba n’indirimbo mbagaragariza alubumu nshya igiye gusohoka.”

Gentil Misigaro ukangurira abantu gukomeza gukurikira iyi gahunda ya buri munsi banyuze ku rukuta rwe rwa YouTube [Gentil Mis] yavuze ko ni bubahiriza amabwiriza yo kuguma mu ngo zabo n’andi atangwa n’inzobere muby’ubuzima nta kabuza bazatsinda iki cyorezo.

Ati “Ndabifuriza ibihe byiza no kuguma mu ngo zabo kandi twizeye ko iyi ndwara izarangira bakomeze bubahirize amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo twese twirinde tutanduzanya kandi Imana ibahe umugisha.”

Uyu muhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Canada ari naho atuye yaherukaga kumurika alumu ye yise ‘Hari Imbaraga’ mu gitaramo yakoreye I Kigali mu ntangiro za 2019.

Gentil Misigaro afite ubwenegihugu bw’igihugu cya Canada ndetse amaze no kuhatwarira ibihembo (Awards) bitandukanye birimo na Top Canadian Immigrant of the year yahawe mu mwaka wa 2014. Ni umuhanzi ukora ibihangano mu rurimi rw’icyongereza ndetse n’Ikinyarwanda.

Indirimbo ze nyinshi azitunganyiriza muri studio ye bwite iherereye muri Canada, amaze gukora indirimbo zinyuranye zahembuye imitima ya benshi.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO