Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gentil Misigaro na Fortran Bigirimana bahuriye mu ndirimbo ihumuriza abihebye

Editorial , 2 weeks ago

Umuhanzi w’Umurundi utuye mu gihugu cy’u Bufaransa, Bigirimana Fortran yahuriye na Gentil Misigaro mu ndirimbo ihumuriza abihembye babuze amahoro yo mu mutima by’umwihariko muri ibi bihe Isi yugarijwe n’ibyorezo birimo Coronavirus.

Iyi ndirimbo bise ‘Nzamura’ yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2020, aho benshi bakomeje kugaragaza ko yabakoze ku mitima babinyujije ku mbuga zitandukanye aba bahanzi bayishyizeho zirimo na YouTube.

Mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA, Fortran Bigirimana yavuze ko aba bombi bamaze igihe baziranye aho bahujwe n’ibikorwa by’ivugabutumwa nyuma baza kwemeranya gukorana indirimbo.

Yavuze ko bayikoze muri ibi bihe kugira ngo bahumurize abahagaritse imitima by’umwihariko babitewe no kuba Isi yugarijwe bikomeye n’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus.

Yagize ati “Ubutumwa buri mu ndirimbo ni ubwo gutera imbaraga abantu muri ibi bihe turimo bya Coronavirus aho abantu basa n’abacitse intege.”

“Niyo mpamvu turirimba ko umutima unanijwe, umubiri ucitse intege, ibigerageze bituzengurutse Imana niyo twiringira kuko niyo ishobora kudukura ahantu nk’aho.”

Iyi ndirimbo ’Nzamura’ yatunganyijwe n’abantu batandukanye barimo n’aba bahanzi ubwabo dore ko bose basanzwe ari aba-Producer.

Mu bandi bakoze kuri iyi ndirimbo harimo Mark Kibamba, Aaron Tunga, Arsene, Shalom ndetse na Arnaud. Mu gihe amashusho yakozwe na IMC Tap Pro.

Aba bahanzi bashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’igihe gito bahuriye mu Bubiligi ubwo Fortran yari mu Bubiligi mu bitaramo yise ‘Fragrance of Worship’ ndetse na Gentil Misigaro ari mu bitaramo yise ‘Biratungana Live Concert Tour’.

Bigirimana kandi yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu 2017, mu gihe Gentil yari afite igitaramo yagombaga guhuriramo na Adrien Misigaro biza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID 19.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO