Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Gentil Misigaro mu ndirimbo nshya yagarutse ku mahoro adashira Kristo atanga

Editorial , 6 days ago

Umuhanzi Gentil Misigaro umaze guhamya ibigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo ye ‘Ampa Amahoro’ ihumuriza abatuye Isi ikabibutsa ko muri Yesu ariho hari amahoro adashira.

Iyi ndirimbo ‘Ampa Amahoro’ yasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, Gentil Misigaro yayihuriyemo n’Umurundi Clark Kaze ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inyikirizo y’iyi ndirimbo ‘Ampa Amahoro’ ivuga ko “Yaranfashe arandokora, Yankuye mu maboko y’umwanzi, Nari mu mwijima ukomeye, Ampa amahoro adashira.”

Mu kiganiro na IYOBOKAMANA, Gentil Misigaro yavuze ko iyi ndirimbo ivuga ku mahoro Yesu Kristo yahaye abari mu Isi kandi bagomba kwibuka ko nta handi ayo mahoro yagiye ahubwo basabwa kumwisunga.

Yagize ati “Ni indirimbo ivuga ku mahoro Yesu yaduhaye, yaduhaye amahoro adashira, ahari umubabaro ahashyira ibitwenge, adukura mu mwijima adushyira mu mucyo.”

“Mbese muri make byose yabinyujije mu mibabaro yacu yikoreye ku musaraba kugira ngo twe tugire ibyiringiro biduhesha amahoro adashira.”

Mu buryo bw’amajwi [Audio], yatunganyijwe n’abantu batatu barimo Gentil Misigaro , Clark Kaze ndetse na Brice mu gihe amashusho yayo yatunganyirijwe muri Betta Studio Productions.

Uyu muhanzi nyarwanda ukorera umuziki mu gihugu cya Canada ari naho atuye yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Iyo Mbimenya’ imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi121 ku rukuta rwe rwa YouTube.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO